20260604_114254

U Rwanda ruzaba rwamaze kuvana ingabo zarwo muri RDC rwagati mu kwezi gutaha: Amerika

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko igihugu cye cyizeye ko ingabo z’u Rwanda bivugwa ko ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigomba kuba zamaze kuhavanwa bitarenze mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Rubio yabitangaje mu ijambo yagejeje kuri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga.

Muri iryo jambo, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa n’u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington rwasinyanye na Congo Kinshasa; ibyo yagaragaje nk’umusaruro w’ibihano Washington yafatiye u Rwanda muri Werurwe uyu mwaka.

Yagize ati: “Ku byerekeye u Rwanda na RDC, basinye amasezerano y’amahoro ariko ikibabaje ni uko atubahirizwa uko bikwiye. Byabaye ngombwa ko dufata ibihano bimwe na bimwe. Ku ruhande rw’u Rwanda, dutangiye kubona ko hari kubahirizwa amasezerano.”

Umukuru wa dipolomasi ya Amerika yakomeje avuga ko hejuru yo kuba u Rwanda rwaratangiye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington, runagomba kuvana ingabo zarwo muri Congo.

Ati: “Ibintu biri kugenda neza n’ubwo bitihuta uko twabyifuzaga, ariko rwose twizeye ko ingabo z’u Rwanda zizava muri ako karere bitarenze rwagati mu kwezi gutaha.”

Rubio yanagaragaje ko nubwo hari intambwe igenda iterwa, ikibazo cy’umutwe wa M23 uri mu ntambara n’ingabo za leta ya Congo Kinshasa gikomeje kuba inzitizi ikomeye igomba gukemurwa.

Washington yatangaje ibi, mu gihe Amerika ikomeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati ya Kigali na Kinshasa, agamije guhagarika imirwano, kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kugarura ituze mu burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda ntiruremera niba rufite ingabo mu burasirazuba bwa Congo, ariko rwemeza ko rumaze igihe rwarashyizeho ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu.

Ntacyo Rubio yigeze atangaza ku byo Congo Kinshasa isabwa, birimo gusenya umutwe wa FDLR usanzwe ufatanya urugamba n’ingabo zayo mu guhangana na M23.

U Rwanda inshuro nyinshi rwakunze guteguza ko mu gihe cyose uriya mutwe w abajenosideri utarasenywa, na rwo rutazigera rukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.

Soma Izindi Nkuru