Honorine Porsche, ufite ubwenegihugu bw’u Budage ukomoka muri RDC, wakatiwe n’ubutabera bwa Congo igifungo cy’imyaka icumi kubera uruhare yagize mu bujura bwa banki i Kinshasa, yimuriwe mu Budage kuri uyu wa Kane, itariki ya 4 Kamena 2026 nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP).
Kwimurwa kwe, aherekejwe n’abapolisi b’u Budage, byakozwe mu rwego rw’ubufatanye mu bijyanye n’ubucamanza hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Budage.
Biravugwa ko byaje nyuma yo kugerageza kwiyahura kwa Honorine Porsche muri Gereza Nkuru ya Makala i Kinshasa.
Uyu yatawe muri yombi mu Kwakira 2025, akatirwa n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa-Gombe igifungo cy’imyaka icumi kubera ubujura ku ishami rya RawBank riherereye mu gace ka Matonge gaherereye mu Komini Kalamu i Kinshasa.


