Nigeria: Abantu 30 bishwe barasiwe mu kabari

Nyuma y’ubwicanyi bwabaye ku Cyumweru, Guverinoma ya Leta ya Plateau yo muri Nigeria rwagati kuwa Mbere, itariki 30 Werurwe yatangaje isaha yo gutahiraho mu gihe cy’iminsi ibiri mu gace ayo makuba yabereyemo. Mu ijoro ryo ku Cyumweru, ahagana mu ma saa mbiri n’igice, nibwo abantu bitwaje imbunda batamenyekanye barashe mu kabari kari mu nkengero za […]
Perezida Touadéra mu irahira rye yahaye icyubahiro RDF

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yashimye umusanzu ingabo z’u Rwanda zimaze igihe zitanga mu kurinda ubusugire bw’igihugu cye. Touadéra yashimye uyu musanzu ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe, ubwo yari mu muhango wo kurahirira kuyobora igihugu cye muri manda ya gatatu. Ni umuhango wabereye i Bangui, ku ruhande rw’u Rwanda ukaba witabiriwe […]
Abanyeshuri mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare batangiye urugendoshuri rw’iminsi 5 mu gihugu

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Musanze, batangiye urugendoshuri rw’iminsi itanu mu gihugu. Uru rugendo rushingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gusesengura uruhare rwa politiki y’u Rwanda ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere mu kugera ku mutekano n’iterambere birambye.” Urugendo rwatangijwe n’ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, ku cyicaro […]
Israel yemeje gutanga igihano cy’urupfu ku Banyapalestine

Kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Werurwe, Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, Knesset, yemeje itegeko rishyiraho igihano cyo kwicwa umanitswe ku Banyapalestine bo muri West Bank bazajya bahamwa n’icyaha cyo kwica abaturage ba Israel. Abadepite 62 ku 120 bashyigikiye uyu mushinga, barimo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, aho ihuriro rye riri ku butegetsi ryishingikirije ku nkunga […]
FPR-Inkotanyi yanenze Umujyi wa Kigali waranduye ibishyimbo by’umuturage

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles, yanenze ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buheruka kurandura ibishyimbo by’umuturage byari byatangiye kuyanga, mbere y’uko aho byari bihinze hakorwa ubusitani. Mu Cyumweru gishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza ibyo bishyimbo byari bihinze mu murenge wa Nyamirambo w’akarere ka Nyarugenge birandurwa. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, […]
Kuva kwa AFC/M23 mu bice igenzura bivuze iki?

Inyuma y’ibikorwa bivugwa byo kuva mu bice igenzura, M23 ishobora kuba iri kongera imbaraga, ishyira abasirikare mu myanya yabo ndetse ikanongera ingufu mu rwego rwa politiki. Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva kwa M23 mu duce tumwe na tumwe yari yarigaruriye akenshi bifatwa na benshi nk’ibimenyetso byo gutsindwa. Icyakora, ibi bishobora kuba […]
U Rwanda rwakiriye Inama ya 4 ya EAC yiga kuri Siyansi n’Ikoranabuhanga

Kuva kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Werurwe 2026, u Rwanda rwakiriye Inama ya 4 y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yiga kuri Siyansi n’Ikoranabuhanga. Iyi nama yitabiriwe n’Abaminisitiri baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa EAC, hamwe n’abashyiraho politiki, abashakashatsi n’abafite imishinga y’ibishya bahanze, hagamijwe gukomeza ubufatanye mu Karere. Mu gihe cy’iminsi itatu iyi nama izamara, […]
Kalehe: Ingabo za Congo zishe zinakomeretsa abaturage benshi

Abantu barindwi bo mu gace ka Shanji muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, biciwe mu gitero bagabweho n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umutwe wa AFC/M23 biciye mu muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka, watangaje ko igitero cyiciwemo bariya bantu cyabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe […]
FARDC yakomeje kurasa mu bice bituwe cyane i Minembwe

Kuri iki Cyumweru, iitariki 29 Werurwe 2026 hagati ya saa 20h45 na 7h00 za mugitondo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 30 Werurwe 2026, ihuriro rya Kinshasa ryateye ibisasu bitarobanura hakoreshejwe drone z’ubwiyahuzi, byibasira nkana uduce dutuwe cyane twa Mikenke na Gakenke mu misozi ya Minembwe. Itangazo rya AFC/M23 rivuga ko “ibi bitero ni ukurenga […]
Tshisekedi yijeje abanye-Congo ko Amerika igiye kumwubakira ‘igisirikare karahabutaka’

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yijeje abaturage b’igihugu cye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kubaha ubufasha burimo kububakira igisirikare gikomeye. Yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yahuriraga mu mujyi wa Bandundu n’abatware gakondo bo mu ntara ya Kwilu. Akomoza ku masezerano igihugu cye giheruka gusinyana na Leta Zunze […]
Bad Rama yasohowe nk’igisambo mu gitaramo cy’umunyarwanda muri Amerika

Bad Rama, uherutse kugarukwaho cyane nyuma yo kunenga u Rwanda, ntiyemerewe kwinjira mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’Abanyarwanda benshi batuye muri iyo leta no mu nkengero zayo. Cyari kigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki wa Ruti Joel, ariko Bad Rama ntiyigeze abasha […]
Umunsi Habyarimana yakira Rayon Sports agaca amarenga y’umugambi wa Jenoside yagombaga gukorerwaAbatutsi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko muri Werurwe 1994 ubwo Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yakiraga ikipe ya Rayon Sports, yaciye amarenga y’umugambi wa Jenoside leta ye yarimo yitegura gukorera Abatutsi. Habyarimana icyo gihe yakiriye abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports muri hoteli Horizon ku Rebero, nyuma yo kwitwara neza mu […]
Bobi Wine yahishuye ko abashinzwe umtekano bamufashije guhunga

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine, yahishuye uko yahunze igihugu nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yo ku itariki ya 15 Mutarama 2026, aho yemereye France 24 mu kiganiro baherutse kugirana, ko yahawe ubufasha n’abashinzwe umutekano mu buyobozi bwa Perezida Yoweri Museveni. Bobi Wine yagize ati: “Nibyo koko, nahunze urugo rwanjye ku itariki ya 16 […]
Umugore yakubise umugabo wanze ko baryamana

Polisi yo muri Mexico yataye muri yombi umugore w’imyaka 25 witwa Sara Michelle, ukekwaho gukubita umugabo bakundanaga witwa Martín Octavio, nyuma y’amakimbirane yabereye mu rugo. Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, ibi byabaye nyuma y’uko Martín Octavio atangaje ko adashaka kuryamana n’uwo mugore, ibintu byateje impaka hagati yabo. Bivugwa ko Sara Michelle yafashe umukandara atangira gukubita uwo […]
Afcon izakinwa n’amakipe 28 aho kuba 24
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, yatangaje ko irushanwa rya Africa Cup of Nations (AFCON) rigiye kongerwa rikava ku makipe 24 rikagera kuri 28 azajya aryitabira. Ibi yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, nyuma y’inama y’akanama k’ubuyobozi ka CAF (Executive Committee), aho yavuze ko ari imwe mu ngamba zigamije guteza […]
Aruba yegukanye Igikombe cya FIFA SERIES – Amafoto

Ikipe y’igihugu ya Aruba yanditse amateka yegukana igikombe cya mbere cya FIFA Series 2026 cyabereye i Kigali, nyuma yo gutsinda Liechtenstein ibitego 4-1 mu mukino wa nyuma w’Itsinda B wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, usoza irushanwa ryari rimaze iminsi rikinirwa mu Rwanda ku bufatanye n’Ishyirahamwe […]
Uko byagenze ngo Ndayishimiye wari wararahiye ko Bunyoni azarekurwa ari mu mva ave ku izima

Amakuru aturuka mu butegetsi bw’u Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yemeye kurekura Général Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, nyuma yo gushyirwaho igitutu na Tanzania ndetse na ba Jenerali bakomeye mu gihugu cye. Muri uku kwezi kwa Werurwe ni bwo Gen. Bunyoni, yafunguwe nyuma y’imyaka itatu yari amaze afunzwe. […]
RDC: ADF iravugwaho gushimuta abantu 300 mu minsi 2

Abasivili barenga 300 bashimuswe n’inyeshyamba z’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) mu gihe cy’iminsi ibiri gusa muri Teritwari ya Irumu, ku muhanda Mambasa-Komanda mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze n’abaharanira uburenganzira bwa muntu abitangaza, ngo ibi bitero byagabwe hagati yo kuwa Gatandatu no […]
CAR: Perezida Touadera ararahirira manda ya gatatu

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 30 Werurwe 2026, Faustin-Archange Touadéra aratangira ku mugaragaro manda ye ya gatatu nka Perezida wa Repubulika ya Centrafrica. Ni nyuma y’amezi arenga abiri gusa Inama y’Itegeko Nshinga yemeje intsinzi ye mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 26 Ukuboza 2025, yabonyemo amajwi 77.90%. RFI ivuga ko nubwo hatanzwe ibirego […]
FARDC yaba yatangiye guhiga abafatanyabikorwa bayo ba FDLR

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt. Gen Jacques Ychaligonza, yatangaje ko yamaze gutangiza ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’umitwe wa FDLR bari ku butaka bwa Congo Kinshasa. Ni ibikorwa Ychaligonza avuga ko yatangirije mu mujyi wa Kisangani wo mu ntara ya Tshopo, ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026. Ibitangazamakuru bikorera […]
Masisi: Haravugwa imirwano yubuye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 29 Werurwe, haravugwa imirwano ikaze yadutse mu Murenge wa Osso Banyungu wo muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo. Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zaho avuga ko imirwano yatangiye mu gitondo cya kare, ahagana mu ma saa moya, ubwo inyeshyamba zagabaga […]
RDC: Umunyapolitiki Katumbi aramagana umugambi wo guhindura itegeko nshinga

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Moïse Katumbi, Perezida w’ishyaka Ensemble pour la République, araburira guverinoma ayisaba kwirinda ihindurwa ry’itegeko nshinga rishobora guharurira inzira igana kuri manda ya gatatu Perezida Félix Tshisekedi. “Ntabwo ari ukubera Itegeko Nshinga kuba tudagifite imihanda, abakozi ba Leta bahembwa nabi, abana bapfa bicwa n’inzara, cyangwa se […]
Malabo: Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya OACPS

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Werurwe 2026, Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza Inama ya 11 y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika yabereye i Malabo, muri Guinea Equatorial. “Mu gihe imiterere y’isi igenda ihinduka, birumvikana ko n’uburyo bwacu bwo gutera inkunga ibyo dukora bugomba […]
Burundi: Imfungwa zisaga 1400 zugarijwe n’inzara muri Gereza ya Gitega

Mu Mujyi wa Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’igihugu cy’u Burundi, baratabariza abafungiwe muri gereza nkuru bugarijwe n’ikibazo cy’inzara. Nk’uko amakuru atandukanye abigaragaza, kuva ku itariki ya 16 Werurwe 2026, abagororwa 1416 bahuye n’ibura ry’ibiribwa rikabije, ibyo bikaba byiyongera ku mibereho y’imfungwa isanzwe ari mibi. Nk’uko amakuru aturuka imbere avuga, kuva kuri iyo tariki, imfungwa […]
Bangui: Ingabo z’u Rwanda zahaye ubuvuzi abagororwa muri Gereza y’Abagore ya Bimbo

Ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Centrafrica, Batayo ya 1, kuwa Gatanu zakoze igikorwa cyo kuvura abagororwa muri Gereza y’Abagore ya Bimbo iri mu nkengero z’Umujyi wa Bangui. Ni igikorwa cyakozwe biturutse ku busabe bw’ubuyobozi bwa Gereza bwanyujijwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA). Iki […]
Abanyamerika bongeye kwigabiza imihanda bamagana Trump

Imyigaragambyo yagutse yo kwamagana ubuyobozi bwa Trump yabereye mu mijyi yo muri Amerika itandukanye, bikaba bibaye ku nshuro ya gatatu habaye iyi myigaragambyo yiswe “No Kings” mbere yigeze gukurura abantu amamiliyoni. Abategura iyi myigaragambyo bavuga ko bigaragambije bamagana politiki za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, zirimo intambara yo muri Iran, iy’abinjira […]
AFC/M23 yateye utwatsi ibyo kuva mu bice bimwe yari yarafashe

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ibikorwa birimo kugaragara ku mirongo inyuranye yo ku rugamba ari ibisanzwe byo “guhinduranya imitwe y’ingabo”, nyuma y’iminsi bivugwa ko abarwanyi baryo bari kuva mu birindiro byabo mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara kuri X ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ushize, Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence […]
Imbamutima z’abakinnyi bashya b’Amavubi – Amafoto

Ikipe y’igihugu Amavubi yaraye itsinze irusha ikipe ya Grenada ibitego 4-0 mu mukino wagaragayemo amasura mashya mu Ikipe y’igihugu Amavubi. Imbere y’abafana barenga ibihumbi mirongo ine bari bitabiriye uyu mukino, batashye bishimye nyuma yo kubona umukino unogeye ijisho. Mu bakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda harimo abavandimwe Joy-Lance Mickels na Leroy Jacques Mickles bari […]
Ba Jenerali 2 ba UPDF batawe muri yombi ku itegeko rya Gen. Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe yategetse ko Maj. Gen Don William Nabasa na Brig Gen Johnson Namanya Abaho batabwa muri yombi, kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa. Ubutumwa bwo kubata muri yombi bwohererejwe ndetse bunashyirwa mu bikorwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba Umugaba Mukuru […]
Umuburo wa AFC/M23 yitegura guhurira na Kinshasa mu Busuwisi nyuma yo gusubira inyuma ibilometero 30

Umutwe wa AFC/M23 muri iyi mpera y’icyumweru, wakomeje kuvana ingabo zawo mu bice bitandukanye by’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo wagenzuraga, uzisubiza inyuma. Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatandatu AFC/M23 yavanye ingabo zayo mu duce twa Pitakongo na Bunyatenge duherereye mu burengerazuba bwa Kirumba muri Lubero, no mu gace ka Minova ko muri Teritwari ya […]
Abahoze muri FDLR bagiye kwipima na Musanze FC

Abarwanyi bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko uwa FDLR, bateguriwe umukino wa gicuti igomba kubahuza n’ingimbi z’ikipe ya Musanze FC. Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko uyu mukino uzabera kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, ku Cyumweru tariki […]
Urujijo rukomeye i Wembley aho umukinnyi yahawe amakarita abiri y’umuhondo akaguma mu kibuga

Mu mukino wa gicuti wahuje u Bwongereza na Uruguay warangiye banganyije 1-1, habayemo ikintu kidasanzwe cyasize abafana n’abakinnyi benshi bibaza ku rwego rw’umusifuzi. Manuel Ugarte, umukinnyi wo hagati wa Uruguay, yagaragaye nk’uwahawe amakarita abiri y’umuhondo, ariko ntibyamuviriyemo ikarita itukura nk’uko bisanzwe. Ugarte yabonye ikarita ya mbere mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma yo gukora ikosa […]
Rurageretse hagati ya Mr Eazi na Bad Bunny

Hari gukomeza kuvugwa inkuru ikomeye mu muziki mpuzamahanga ihanganishije umuhanzi wo muri Nigeria Mr Eazi n’icyamamare cyo muri Puerto Rico Bad Bunny, nyuma y’aho impande zombi zidahuza ku ikoreshwa ry’indirimbo bivugwa ko yakozwe nta burenganzira. Mu ntangiriro za 2023, Mr Eazi yashyize ku mugaragaro ibirego ashinja Bad Bunny n’ikipe ye gukoresha ibice by’indirimbo “Empty My […]
Abasirikare ba RDF barimo ba Ofisiye basoje imyitozo ya ‘Special Force’

Abofisiye n’abandi basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe basoje amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe. Ni amahugurwa bari bamazemo amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cy’i Nasho mu karere ka Kirehe. Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh. Mu ijambo rye, […]
Gen. Muhoozi yirukanye intasi nkuru yungirije muri UPDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yirukanye Col Abdul Rugumayo wari umukuru wungirije w’ubutasi bwa gisirikare amusimbuza Brig. Gen Oscar Munanura. Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko hatazwi icyatumye Rugumayo wari muri ziriya nshingano yari yarahawe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni muri 2022 yirukanwa. Ni inshingano yari yarasimbuyeho Brig Gen Charles Asiimwe. Mu […]
Nduhungirehe yahishuye uko abakuru b’ibihugu bya Afurika baciye agasuzuguro ka Ndayishimiye washatse kubashyiraho igitutu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yari amaze gutanga Macky Sall nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yashyize igitutu ku bakuru b’ibihugu bagenzi be abasaba kuzashyigikira kandidatire ye nyamara nta n’umwe muri bo yari yarabanje kugisha inama. Ku wa Gatanu ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze […]
AU yanze kandidatire ya Macky Sall wari watanzwe na Ndayishimiye ngo azayobore Loni

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), wanze gushyigikira kandidatire ya Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal wari umaze igihe atanzwe n’u Burundi ngo abe Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango w’Abibumbye. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe ni bwo u Burundi bwari bwatanze Sall kuri uriya mwanya, nyuma gato y’uko yari amaze kwakirwa i Bujumbura na […]
Mikenke: 2 biciwe mu gitero cya drone

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatanu watangaje ko abasivili bapfuye undi umwe akomereka bikomeye, nyuma y’ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta zagabye mu gace ka Mikenke ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo no mu nkengero zako. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibyo bitero byabaye saa tatu n’iminota 40 z’ijoro ry’ejo ku wa Kane, […]
Kim Kardashian na Ray J bagiranye amasezerano ya miliyari 7 Frw nyuma yo kuryamana

Mu mwaka wa 2023, Kim Kardashian na Ray J bagiranye amasezerano y’ibanga agamije kurangiza amakimbirane bari bafitanye. Aya masezerano yavugaga ko impande zombi zitagomba kongera kuvuga cyangwa gutangaza amakuru ajyanye na video yabo yigeze guteza impaka mu myaka yashize. Byari bigamije gukumira impaka no kurinda izina rya buri ruhande. Nk’uko amakuru abitangaza, ayo masezerano yari […]
Umuhanzi Sabi yarashwe arapfa

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria witwa Sabi, amazina ye nyakuri akaba Sabinus Chukwuebuka Nelson Obi, yitabye Imana nyuma yo kuraswa n’abantu bataramenyekana mu mujyi wa Lagos. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe 2026, aho yari acumbitse muri hoteli, maze abagizi ba nabi bakinjira bakamurasaho, bigateza akavuyo gakomeye. Aya makuru yemejwe n’umuvandimwe we, uvuga ko byabaye […]
Abakinnyi 5 b’Amavubi bavanwe mu bazakina FIFA Series

Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, bavanwe mu bazakina imikino ya FIFA Series imaze umunsi umwe itangiye kubera mu Rwanda. Abakinnyi basigaye barimo umunyezamu Niyongira Patience wa Police FC, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Niyo David wa NK Veres Rivne yo muri Ukraine, Nshuti Innocent wa Stade Tunisien yo muri Tunisie na Ndayishimye Karl Matteo. […]
Gen. Muhoozi yidoze ko UPDF yafata Tehran bitarenze ibyumweru 2

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo ayoboye byazitwara igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo zibe zamaze kwigarurira Umurwa Mukuru wa Iran, Tehran. Uyu Jenerali mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Gufata Tehran ntibishobora kudufata igihe kirenze ibyumweru bibiri. Brigade imwe ya UPDF irahagije kuri iyi misiyo.” […]
Umugore wa Tshisekedi yasabye ko umuganga wahohoteye umugore wari umaze kubyara ahanwa by’intangarugero

Umugore wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi, yasabye ko umuganga wagaragaye ahohotera umubyeyi wari umaze kubyara ahanwa by’intangarugero. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo muganga akubita inshyi nyinshi uwo mubyeyi wari wambaye ubusa; nyuma yo kubyarira mu bitaro bikuru bya Kinkole biherereye mu mujyi wa Kinshasa. […]
Uwahoze ari umuraperi yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe wa Nepal

Kuri uyu wa Gatanu, Balendra Shah umuraperi wahindutse umunyapolitiki, yarahiriye kwinjira muri bimwe mu biro biruta ibindi muri iki gihugu nyuma y’ukwezi kumwe habaye amatora rusange. Shah, ufite imyaka 35, ubu ni we muntu ukiri muto ubaye minisitiri w’intebe w’iki gihugu cyo mu misozi ya Himalaya mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, kandi ni […]
Loni: U Rwanda rusanga kurandura FDLR ari ingenzi mu kurangiza intambara muri RDC

U Rwanda rwabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ko kurandura umutwe wa FDLR ugamije gutera u Rwanda ari ngombwa kugira ngo amakimbirane arangire mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ambasaderi Martin Ngoga yerekanaga aho u Rwanda ruhagaze, kuri uyu wa Kane ushize mu kiganiro yatanze ku butumwa bwo kubungabunga amahoro muri RD Congo, […]
RDC: Abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kuva mu bice bari barafashe

Urujya n’uruza rw’abarwanyi ba AFC / M23 rwagaragaye kuri uyu wa Kane, itariki 26 Werurwe, mu duce twinshi two muri Teritwari ya Walikale iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane i Minjenje na Mpety muri Gurupoma ya Kisimba, no muri Kanune muri Gurupoma ya Ikobo. Nk’uko amakuru aturuka aho agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza ngo urugendo rwa […]
RDF yasobanuriye ba Defence Attachés uko umutekano wifashe mu karere

Minisiteri y’Ingabo hamwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bakiriye Abahagarariye mu Rwanda, inyungu za gisirikare (Defence Attachés), mu kiganiro ku mutekano cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo i Kimihurura. Abitabiriye bagejejweho ikiganiro ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda n’ uwo mu karere, ndetse n’uruhare rw’ Ingabo z’ u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye no mu […]
Afurika y’Epfo yakumiriwe mu nama ya G7 yari yatumiwemo

Perezidansi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko ubutumire Perezida Cyril Ramaphosa yari yarahawe bwo kwitabira inama ya G7 izabera mu Bufaransa muri Kamena bwateshejwe agaciro bitewe n’igitutu cyakomeje gushyirwaho na Amerika. U Bufaransa bwatangarije Afurika y’Epfo ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ko umwe mu banyamuryango bakomeye ba G7 atazitabira inama kuko hari ibimenyetso […]
Ngoma: Urukiko rwaburanishije ushinjwa kwica umugore n’umwana we

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ruri mu Kagali ka Bujyuyu, Umurenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana muri iki cyumweru rwaburanishirije mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 50 y’amavuko ukurikiranweho kwica umugore we ndetse n’umukobwa w’uwo mugore w’imyaka 3 yatahanye muri urwo rugo. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya12 Gashyantare 2026, ubwo uregwa yicaga aba […]
Massad Boulos wa Amerika yongeye kwikoma u Rwanda

Umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe ubufatanye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika, yikomye u Rwanda arushinja kongera ubukana bw’intambara mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Massad Boulos yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku kanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye, mu nama yako yigaga ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba […]
Israel irigamba kwica umuyobozi w’ingabo zo mu mazi za Iran

Kuri uyu wa Kane, Israel yavuze ko yishe Commodore Alireza Tangsiri, umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps Navy (IRGCN). Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Israel Katz, yatangaje ko Tangsiri yiciwe mu “gikorwa cyabaye ijoro ryakeye cyanahitanye n’abandi bayobozi bakuru mu gisirikare cyo mu mazi nk’uko tubikesha Euronews. Katz yagize ati: “Uyu […]
Itangazo ryo guhindura izina akitwa Kayagire Emmanuel Rwema
Impamvu indwara z’umutima, Diyabete na Kanseri zikomeje kwiyongera mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko u Rwanda rwugarijwe n’ikibazo cy’indwara zitandura ziri kugenda zisimbura izandura, ndetse mu myaka mike ishize zikaba zaragiye ziyongera. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko. Ni ikiganiro cyibanze ku bikorwa bya Guverinoma birebana n’umuturage ku isonga, by’umwihariko […]
Kalagwe: RDF na TPDF byumvikanye ku ngamba zigamije kongera ubufatanye

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) kuri uyu munsi basoje inama ya 15 y’abayobozi b’ ingabo bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi Tanzania n’ u Rwanda. Ni inama yamaze iminsi itatu y’ibiganiro byabereye mu Karere ka Karagwe, bigamije gukomeza umutekano ku mipaka no guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Iyi nama yahuje […]
Uganda yiteguye kwinjira mu ntambara ya Iran mu gihe Israel yabisaba

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igihugu cye kizafasha Israel niramuka yugarijwe n’irimbuka, mu gihe intambara na Iran ikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati. “Turashaka ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati irangira nonaha. Isi irarambiwe. Ariko ibiganiro byose byo gusenya cyangwa gutsinda Israel bizatuzana mu ntambara. Ku ruhande rwa Israel!”, ibi […]
Umuraperi Desiigner yatawe muri yombi

Umuraperi w’Umunyamerika Desiigner, uzwi cyane mu ndirimbo Panda, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ihohotera ryo mu rugo ku rwego rwa gatatu, nyuma y’ikibazo cyabaye hagati ye n’umugore babyaranye. Nk’uko amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano muri Leta ya South Carolina abivuga, Sidney Royel Selby III wamenyekanye nka Desiigner yatawe muri yombi ku wa 23 Werurwe 2026, nyuma […]
Ukuntu CAF yivanze mu byemezo by’ubujurire bikarangira ihaye Morocco Afcon2025

Iperereza ryakozwe n’umunyamakuru Romain Molina ku bufatanye na Sport News Africa ryashyize ku karubanda amakuru akomeye ashinja Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, Confederation of African Football (CAF) kuba yaragize uruhare mu guhindura imyanzuro y’urwego rw’ubujurire, bikaba byarafashije gutuma Maroc ihabwa igikombe cya CAN 2025 mu buryo butavugwaho rumwe. Dore ibibazo bikomeye byagaragaye mu iperereza Gusezera […]
MINIJUST yasabye abahesha b’inkiko kurangwa n’ubunyamwuga

Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga kujya barangwa n’ubunyamwuga mu kazi bakora. Yabibasabye mu nteko rusange yabo yabereye mu mujyi wa Kigali. Mu biganiro byahuje impande zombi ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi, abahesha b’inkiko basabwe kunoza imikorere bakubaka ubunyamwuga. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko […]
Juba: Brig. Gen. Shishir Bharadwaj yasuye Ingabo za RDF

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umugaba w’’ Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani y’ Epfo, ushinzwe igice cy’ amajyepfo, Brigadier General Shishir Bharadwaj, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (RWANBATT-3) muri icyo gihugu. Uruzinduko rwabereye mu Kigo cya Durupi giherereye i Juba. Brigadier General Bharadwaj yakiriwe […]
Maurtius: Minisitiri Nkulikiyinka akomeje ingendo zigamije gushakira amajwi Mushikiwabo

Mu ruzinduko rwe mu Birwa bya Maurice (Maurtius), Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Navinchandra Ramgoolam. Ibiganiro hagati yabo byibanze kuri kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ushaka manda nshya mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Haganiriwe kandi ku bushake busangiwe bwo gukurikirana no kwagura imishinga y’inyungu rusange mu […]