Polisi ya Uganda irahiga Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu Mujyi wa Jinja aho uyu mugabo yihishe amasaha atari make kuva ku Cyumweru.
Abintujije ku mbuga nkoranyambaga Bobi Wine yatangaje ko Polisi imuhiga bikomeye nyuma y’aho yari yateguye igitaramo muri Jinja we n’abandi bahanzi bakizamuka bo muri ako gace.
Ati “ Umujyi wose bawutereye hejuru banshakisha.”
Uyu mugabo avuga ko imihanda minini muri Jinja kuri ku cyumweru itari nyabagendwa bitewe n’iki gikorwa kandi ko ibi bizura akaboze k’ibyabereye mu Karere ka Arua.
Ati “ Sinteze kubiyereka. Arua iracyari mu mitwe yacu, tuzi ibyo bashaka gukora. Aka karengane gakwiriye kurangira kandi nitwe tuzakarangiza.”

Umunyamategeko wa Bobi Wine, Robert Amsterdam avuga ko bamwe mu bashyigikiye Bobi Wine batawe muri yombi abandi bagakubitwa bikomeye ariko nta kimenyetso na kimwe atanga cy’ibyo avuga.
Kugeza ubu Polisi ya Uganda ntacyo iravuga ku byatangajwe na Bobi Wine.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Mu minsi ishize, Perezida Museveni yari yatangaje ko adashobora kwemerera abantu bahura bagamije kureba uko bahirika leta abereye ku isonga.
Ati “ Igihe cyose mpari nta n’umwe natuma atera akaduruvayo nk’ako mu Bufaransa.”
Polisi ya Uganda ni kenshi yagiye yitambika ibitaramo bya Bobi Wine imushinja ko akenshi aba atayimenyesheje kugira ngo umutekanowe urindwe.


