Bobi Wine yatangaje impamvu yatumye yinjira muri politiki

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gukubitwa na Polisi yo muri Uganda no kuva kwivuza muri Leta Zunze za Amerika, Depite Kyagulani Robert wamenyekanye cyane ku izina rya Bobi Wine yatangaje impamvu yatumye atangira urugamba rwo guharanira impinduka mu gihugu cye.

Bobi Wine yasubije ibibazo bitandukanye mu kiganiro yagiranye na NTV yo muri Kenya iwe mu rugo I Kampala.

NTV: Umaze igihe wumvikana uharanira ipinduka. Ni ryari wamenye ko Uganda ibikeneye cyane?

Bobi Wine: Hashize igihe kinini, ariko mbere nahoze ndi umuhanzi ukora muzika ngamije gushakisha amafaranga !umunsi umwe naje guhohoterwa n’ umuyobozi umwe mukuru mu bashinzwe umutekano anziza ko ntwaye imdoka ihenze, ibyo byatumye mpumuka ndetse bituma menya ko hari benshi barengana kundenza.

Kuva icyo nibwo muzika yanjye yatangiye guhinduka ntangira guhanga no kuririmba ibintu bibangamiye rubanda , ibyo ntibyari bihagije kuko nagombaga kubihindura mbicishije mu Nteko Ishinga amategeko.

NTV: Ushaka kuvuga iki mu ndirimbo yawe ivuga ko iyo abayobozi bataye inshingano zabo, ababivuga bahinduka abanzi n’ uburenganzira bw’ itangazamakuru burabangamirwa bityo iryo hohoterwa rikatugera?

Bobi Wine: Nashatse kuvuga ko kera Perezida wacu Yoweri Kaguta Museveni yaharaniraga impinduramatwara, ndavuga mu gihe yari afite imyaka nk’ iyo mfite ubu , ariko kuri ubu turarwanira ibitaduhesha amahoro kandi tuzakomeza kubiharanira kugeza twigaruriye agaciro n’ uburenganzira byacu.

NTV: Mu kiganiro muherutse gutanga wagize uti” Reka abanyayuganda bagende” Let Ugandans Go”, ese ni Perezida Museveni washatse kubwira?

Bobi Wine: Yego niwe! arakomeye cyane niyo mpamvu uy munsi atanga ibisobanuro by’ amakosa menshi, ibyo bigaragaza ko atitaye ku bucakara tugejejweho n’ ubukene.Niyo mpamvu tumusaba kutubohora tugahitamo ubuyobozi twifuza , amateka agaragaza ko Museveni akingana na njye yijeje abaturage ibitangaza niyo mpamvu natwe dufite byinshi nk’ ibyo bishingiye ku bwisanzure.

Nubwo tukiri kure, ariko nta mpamvu tugomba kuguma kuri uru rwego kuko no muri Kenya abantu bafite ubwisanzure , nicyo gituma dushobora kugira ubuzima bwiza burutaho.

Naranze kuba umucakara mu gihugu nkomokamo nzarwanya akarengane igihe cyose nzaba nkiriho.

NTV: Igihe watorwaga, wari wiyemeje gukemura ibibazo ndetse unizeza abantu kuzabafasha muri byinshi, Ni iki washakaga kugeraho?

Bobi Wine: Urubyiruko rwacu ntirujya rwigirira icyizere bitewe n’ imibereho y’ ubuzima rwanyuzemo, niyo mpamvu maze kumenya ko twagera aheza kurusha, nahisemo kwerekana icyo nshoboye kurusha kuririmba gusa.

 

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *