Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye kwivuriza nyuma yo gukubitwa n’abashinzwe umutekano muri Uganda, kuri uyu wa Kane, itariki 06 Nzeri arateganya kugirana ikiganiro n’itangazamakuru I Washington saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Hon. Robert Kyagulanyi uhagarariye akarere ka Kyadondo mu nteko ishinga amategeko , ngo araza kugaragara ari kumwe n’umunyamategeko we w’umnunyamahanga witwa Robert Armsterdam babwira Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abanyamakuru mpuzamahanga ibyo yahuye nabyo n’ukuntu ibintu byifashe muri iki gih muri Uganda.
Nk’uko uyu munyamategeko Amsterdam avuga, ngo umukiriya we ntazarekeraho guharanira ibyo yemera nubwo yabizira nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Ibi bikaba bivuzwe nyuma y’igihe gito Bobi Wine atangaje ko inzego z’umutekano za Uganda zamukoreye iyicarubozo rikabije nyuma yo gufatirwa Arua nyuma agashinjwa ubugambanyi.
Uyu munyamategeko wa Bobi Wine, Robert Amsterdam usanzwe uba hanze ya Uganda muri Kanama yabujijwe kwinjira muri Uganda nyuma y’aho guverinoma itangarije ko nta kaze ahawe mu gihugu cyangwa ari persona non grata .
Hagati aho, nyuma y’ibimaze iminsi biba kuri uyu mudepite ukiri muto mu myaka, kuri ubu yasohotse ku rutonde rw’urubyiruko rw’abanyafurika 100 ruvuga rikijyana kubera ibyo rwagiye rugeraho.


