Uruganda rwa Boeing rukora indege z’ubwikorezi cyatangaje ko cyemeye guha indishyi imiryango y’abantu 157 barimo Umunyarwanda baguye mu mpanuka y’indege yayo ya B-737-800MAX yavaga muri Ethiopia yerekeza muri Kenya Werurwe 2019.
Uyu Munyarwanda ni Jackson Musoni wakoreraga ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.
Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2021 nyuma y’ikirego cy’indishyi abanyamategeko bunganira imiryango ya ba nyakwigendera bari baragejeje mu rukiko rwa Chicago.
Boeing yemeye ko iyi mpanuka yatewe n’amakosa yayo, ikaba ari yo mpamvu yemeye kuriha iyi miryango. Iti: “Boeing iraharanira ko imiryango yabuze abayo yakundaga mu mpanuka bahawe indishyi yose kandi mu buryo bwiza. Mu kwemera ikosa, amasezerano ya Boeing n’imiryango yatumye impande zombi zigira uruhare mu kugena indishyi kuri buri muryango.”
Ntabwo iyi nkuru y’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, igaragaza umubare w’amafaranga Boeing yemeye kwishyura buri muryango, gusa muri Nzeri 2019 yari yaratangaje ko izaha buri umwe amadolari ya Amerika 144,500 ariko abanyamategeko bayunganira bayatera utwatsi, bavuga ko ari makeya.
Byitezwe ko urukiko rwa Chicago rushobora gushyira ahagaragara umubare w’amafaranga Boeing yemeye guha iyi miryango ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, kuko ni bwo umucamanza azasoma umwanzuro.


