Boha iyo mbwa, ni jenerali nyabaki, mon general nkore iki? —Amwe mu yabwiwe Gen Cyrille Ndayirukiye

Sangiza iyi nkuru

-Boha iyo mbwa

-Mon General, nkore iki mon general?

-Ni jenerali nyabaki?

-Jugunyamo, boha, ubahambuye bakwiruka

Aya ni amwe mu magambo yumvikanye ubwo Gen Cyrille Ndayirukiye na bagenzi be bafatwaga n’abasirikare bari bakiri ku ruhande rwa Leta y’u Burundi nyuma y’igeregeza rya Coup d’Etat ryari ririmo gupfuba.

Ibi byabaga mu gihe ku wa 13 Gicurasi 2015, inkuru yari yakwiriye Isi yose ko Perezida Nkurunziza w’u Burundi yakorewe Coup d’Etat, ariko abari bateguye umugambi urabapfubana ari nabwo aba basirikare n’abapolisi bakomeye bafatwaga.

new-picture

Uri mu ruziga, ni Gen Cyrille Ndayirukiye aboheye amaboko inyuma agatuza kareze imbere

Baboherwa amaboko inyuma agatuza kareze imbere, bakubitwa imigeri y’impanga, babwirwa amagambo yo kubacyurira, kugaragurwa mu mukungugu, guterurwa bajugunywa mu modoka nk’imifuka, ….ibi byakozwe imbere y’abaturage b’u Burundi bafataga abo basirikare nk’ingabo z’igihugu kandi zikomeye.

Ese ababafataga bo bari bahuje umugambi

Kuri uyu munsi waberagaho coup d’Etat, byahise bigaragara ko igisirikare cy’u Burundi cyacitsemo ibice, uruhande rwabashyigikiye Nkurunziza n’abandi batashakaga ko akomeza kuyobora ari nabo bashakaga kumuhirika.

Ubwo uyu Gen Cyrille Ndayirukiye na bagenzi be b’abapolisi bakomeye bafatwaga, humvikanaga ijwi ry’uwatangaga amabwiriza y’uburyo bashyirwa ku ngoyi ariko hakumvikanamo andi majwi y’abababohaga ariko bafite amarangamutima byumvikana ko binashobotse babacikisha.

Uwatangaga amabwiriza yagize ati: “ Eh, biragoye nyine tegereza murabiryozwa, ngo jenerali iyo mbwa, nabo bandi babohe” .Uyu ni nawe wasabaga ko babajugunya mu modoka nk’imifuka ubwo baburizaga inyuma mu modoka ya pick up babohere amaboko inyuma agatuza karegeye imbere.

Yagize ati: “Gira uterereyo [uyu ni Gen Cyrille wurizwaga], eh eh eh oya oya, ah hasi puu!! Oya mwibabohora baca biruka, ubabohora kubera iki? Kirazira [aha bari bamaze kugezwa mu modoka]”.

Nubwo humvikanaga amajwi y’ababafitiye ubugome bukabije, hari n’andi majwi yumvikanaga y’ababafitiye impuhwe, byumvikana ko binashobotse babacikisha.

Hari uwakomeje kugira ati: “General, Mon General, nkore iki mon general, ihangane wari ubizi” uyu ni nawe waje gufata Gen Cyrille amwuriza imodoka ariko bamubwira ngo nasunikiremo.

Abandi bati: “God (Imana) izahigura, ngo jenerali iyo mbwa!! Yuuuuu!!!”.

Ubwo aba basirikare bari bamaze kugezwa mu modoka, humvikanye impaka nyinshi benda no kurwana harimo bamwe bashakaga ko babajyana bataboshye abandi bakifuza ko bakomeza kubohwa ndetse bakanavuga ko bahita batoroka mu gihe baba bataboshye, byumvikane ko nabo ubwabo batahuzaga.

Nyuma y’itariki 13 Gicurasi 2015, ubugambanyi no kudahuza byarigaragaje mu gisirikare

Uretse amakuru avugwa y’abasirikare batagira ingano biciwe muri iyi mirwano y’igeregeza rya kudeta, nyuma yaho abasirikare bakomeye bagiye bicwa uruhongohongo.

Ku itariki ya 2 Kanama 2015, Gen Adolphe Nshimiyimana yarishwe, bivugwa ko uyu ari we watangaga amabwiriza ubwo Gen Cyrille Ndayirukiye na bagenzi be babohwaga.

By’umwihariko bikanatangazwa ko Gen Ndayirukiye ubwo yabohwaga yatutse Gen Adolphe amucyurira ko nubwo barimo kumuboha bamusuzuguye ibigwi n’amateka yagize mu gisirikare cy’u Burundi atazayigezaho, anamubwira ko agomba kwicwa vuba, ibi koko byarabaye nyuma y’amezi adashyitse atatu, Gen Adolphe yahise yicwa mu buryo bwabereye benshi urujijo.

Nyuma y’iyi tariki kandi abasirikare batandukanye kandi bakomeye barishwe, ejo hapfa uwo mu bwoko ubu, bwacya hakicwa uwo mu bundi bwoko.

Gen Adolphe yarishwe akurikirwa na Major Jean Bikomagu, Lieutenant Col Darius Ikurakure yakurikiwe na Major Didier Muhimpundu, nyuma yaba hishwe Gen Athanase kararuzi, Col Emmanuel Buzubona,…uku kwicwa kwa hato na hato byagaragaje ko hari ubugambanyi bukabije mu gisirikare, ibi kandi bigashimangirwa n’igitero cyagabwe kuri Gen Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo cyo ku wa 11 Nzeli 2015, abamurindaga bose bakicwa.

Gen Cyrille Ndayirukire wavuzweho cyane muri iyi nkuru, yahoze ari Minisitiri w’ingabo ndetse akaba yari n’umujyanama wa Minisitiri w’ingabo mbere ya kudeta.

bwiza.com

Ikindi kandi Gen Ndayirukiye ubwo yagezwaga imbere y’ubushinjacyaha we na bagenzi be 17 barimo ba komiseri Zénon Ndabaneze na Herménégilde Nimenya yavuze ko inama zose ndetse n’igikorwa cyo guhirika ubutegetsi ubwacyo byateguwe na Gen Pontien Gaciyubwenge, Ministre w’ingabo hamwe na Gen Prime Niyongabo, Umugaba mukuru w’ingabo akaba yarasabaga ko yazaburana nabo bahari ariko si ko byagenze.
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *