Bombori bombori mu rugo rwa Kanye West

Sangiza iyi nkuru

Haravugwa ukutumvikana hagati ya Kanye West n’umugore we, Kim Kardashian nyuma y’ivuka ry’umwana wabo bise Chicago.

Kim Kardashian mu minsi mike ishize yatangaje ko atarimo kurabana na Kanye West wamaze kwiyita Ye bitewe n’amafoto ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram nk’uko Hollywoodlife ibitangaza.

Kanye West ashinja  gushyira hanze amafoto yafashwe na kamera adakunda za Paraloid.

N’ubwo bimeze gutya uyu mugore yavuze ko atiteguye guhindura ngo akore ibyo umugabo we ashaka.

Ati” Nta muntu n’umwe wampa amabwiriza y’ibyo nshyira hanze”

KImyeBaby V2
Kim na Kanye ni zimwe mu ngo z’abasitari z’icyitegererezo

N’ubwo Kim Kardashian yihagazeho. Mugenzi we, Khloe Kardashian yamusabye ko yakora ibyo umugabo we ashaka.

Ati”Ugushwana kwanyu ntigusobanutse, Ese niba aribyo ashaka kuki utabimukorera?”

Mu kumusubiza Kim arigarura akemera ko mu by’ukuri hari aho na we aba yatesheje agaciro umugabo we.

Ati”Maze kubona ko nsigaye nshyize imbere cyane abana. Ndashaka kwita kuri Kanye nkamuha urukundo akeneye”

Kim Kardashian w’imyaka 32 yatangiye gushyuha mu by’urukundo rwe na Kanye West muri Mata 2012, nyuma y’amezi atandatu asabye gutandukana n’umukinnyi wa Basketball Kris Humphries. Muri uku kwezi kandi aba bombi sezeranye kubana mu birori byabereye mu Butaliyani tariki 24 Mata 2014.

kim kardashi6339 7d588
Kim ari kumwe n’abana be

Kuri ubu Kanye na Kim bafitanye abana  batatu; abakobwa babiri n’umuhungu umwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *