Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée na Munyakazi Sadate wahoze ayobora iyi kipe, nyuma y’uko umwe muri bo atangaje ko yifuza kugura iyi kipe.
Byatangiye ku wa Kane tariki ya 3 Mata, ubwo Sadate Munyakazi uri mu bajyanama ba Komite y’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports yatangazaga ko yiteguye gushora Frw miliyari 5 akegukana iyi kipe burundu.
Ibi byatumye Twagirayezu yihutira gusubiza Munyakazi bivugwa basanzwe badacana uwaka, amukurira inzira ku murima ko ibyo kuba Murera yaba iye bwite bidashoboka.
Thadée yabwiye SK FM ati: “Rayon Sports ni umuryango ntabwo igurishwa, ahubwo igurwamo imigabane.”
Yakomeje agira ati: “Niba ashaka kuruhura abafana, iyi Si turimo ntabwo umuntu agira igihe cyo kuruhuka. Izo miliyari 5 Frw tuzibonye, ntabwo twaba turuhutse twakomeza tugashaka izindi 5 cyangwa 10.”
Perezida wa Rayon Sports kandi yashinje Sadate kuba adatanga umusanzu mu itsinda rya ‘Special Supporting Team’ rigizwe n’abafana batanga inkunga iri hagati ya Frw 50,000 na Frw 100,000 kuri buri mukino Rayon Sports yakinnye.
Yongeyeho ati: “Niba ushaka ko ikipe itsinda, wakagombye kubigiramo uruhare aho gutegereza ko itsindwa kugira ngo ubone icyo uvuga.”
Munyakazi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatanu, yagaragaje ko ibyatangajwe na Twagirayezu yashinje gushaka kumwangisha abantu ari ibinyoma.
Ati: “Bwana THADDEE Twagirayezu ati ‘mu tsinda rya Special Supporting team hatangwa amafaranga ari hagati ya 50- 100K kandi Sadate ntajya atanga uwo musanzu. Muri iryo Tsinda amafaranga ashyikirizwa umubitsi Patrick Rukundo, kandi ikoranabuhanga ntiribeshya kuko risiga ibimenyetso.”
Yakomeje agira ati: “Ikinyoma kiririrwa ariko ntikirara. Uretse ko mutanga ari hagati ya 50 – 100K (Frw 50,000 na Frw 100,000) njyewe njya ndenza ayo mafaranga kuko hari igihe natangaga na 300K (300,000).”
Yunzemo ati: “Ntago nzongera kwemera ko munyangisha abantu cyangwa ngo ntege amatama ngo muhonde kubera ibinyoma byanyu n’itangazamakuru ryaguye ibifu. Uzana ikinyoma nzana ikimenyetso.”
Ubutumwa bwa Sadate bwari buherekeje ‘screenshot’ yerekana ko byibura mu Ugushyingo 2024 yatanze muri Rayon Sports umusanzu ungana na Frw 300,000.
Uyu mugabo kandi yasubije Perezida wa Rayon Sports yashinje kuba aheruka kuvuga ko iyo Rayon Sports yakinnye ahabwa imyanya y’ubuntu yo kwicaramo, avuga ibyo na byo ari ibinyoma.
Ati: “Wowe THADDEE Twagirayezu watangarije abantu ku ma Radio ko mpabwa imyanya yo kwicaramo y’ubuntu nkazana abana n’umugore.”
“Ndakwibutsa ko igihe Rayon Sports yashyiraga hanze Saison ticket mu kwezi kwa gatandatu 2024 (Tickets zuyu mwaka w’imikino turimo), naguze Tickets zanjye n’iz’umuryango wanjye nubwo ntakizihabwa. Ntabwo nza kwinjirira kuri Ticket z’ubusa nkuko wabitangaje, oya. Ibinyoma no kwangisha abantu abandi ntabwo ari byo bitanga ibigwi.”
Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Sadate n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, mu gihe mu minsi ishize uyu mugabo yishyuzaga iyi kipe abarirwa muri Frw miliyoni 80; gusa bikarangira ubuyobozi bumushwishurije.
Rayon Sports ikomeje kurangwamo umwuka mubi, mu gihe iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka itandatu ishize.


