Uko watera umuntu indobo mu kinyabupfura

Hari igihe umuntu agusaba ko mukundana, nyamara wowe ukabona bidashoboka. Nubwo ushobora kuba utamukunda cyangwa utiteguye, si byiza kumubabaza. Inararibonye mu myitwarire zigaragaza ko ari ngombwa kumubwiza ukuri ariko mu buryo bwubaha. Ubanza gushimira uwo muntu ku bw’urukundo akugiriye, hanyuma ukamusobanurira impamvu bidashoboka, nko kuba ufite undi cyangwa utiteguye gukundana. Ni byiza kubimubwira ahantu hatuje, […]

UEFA yaciye amande Kylian Mbappé, Antonio Rudiger na Dani Ceballos

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi, UEFA yaciye amande abakinnyi batatu ba Real Madrid aribo: Kylian Mbappé, Antonio Rudiger na Dani Ceballos nyuma y’imyitwarire idakwiye bagaragaje mu mukino wa 1/8 cya UEFA Champions League batsinzemo Atletico Madrid. Rudiger yaciwe amande y’ibihumbi 40 by’amayero nyuma yo gushyira ikiganza ku ijosi ry’umukinnyi, naho Mbappé yaciwe ibihumbi 30 by’amayero […]

Kinshasa: Hatanzwe umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko

Umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) washyikirijwe Inteko ishinga amategeko kugira ngo usuzumwe mu nama y’abadepite yo muri Werurwe 2025, nk’uko Ibiri Ntaramakuru bya Congo, ACP, byabimenye ku wa Gatatu, itariki ya 2 Mata 2025 bibikesha umwe mu bagize inteko ishinga amategeko. Depite Claude Misare yagize ati: […]

Sena yemeje abakomiseri 8 muri NEC bagenwe n’Inama y’Abaminisitiri

Kuri uyu wa Gatanu Sena y’u Rwanda yemeje abakomiseri 8 baherutse kugenwa n’Inama y’Abaminisitiri, ko bajya muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC). Abakomiseri bemejwe barimo 7 bari basanzwemo biyongereyeho Habimana Kizito utari usanzwe muri iyo Komisiyo. Ibi byemejwe nyuma y’aho Inteko Rusange ya Sena isesenguye Raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, isabira abo kuba […]

RDC: Abatuye i Kinshasa bagaburirwaga na Kivu batangiye kumva ingaruka

Gufunga ikibuga cy’indege cya Goma, kuva umujyi wafatwa na M23 mu mpera za Mutarama, byahagaritse iyoherezwa ry’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa biva muri Kivu y’Amajyaruguru bijya mu murwa mukuru wa Congo. Abatuye Kinshasa basanzwe batunzwe n’ibiribwa biva muri Kivu bahatiwe guhindura imirire yabo kuko ibicuruzwa hafi ya byose byabuze ku masoko. Nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle, gufunga […]

Bombori bombori muri Rayon Sports 

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée na Munyakazi Sadate wahoze ayobora iyi kipe, nyuma y’uko umwe muri bo atangaje ko yifuza kugura iyi kipe. Byatangiye ku wa Kane tariki ya 3 Mata, ubwo Sadate Munyakazi uri mu bajyanama ba Komite y’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports yatangazaga ko yiteguye gushora […]

Mukura VS Yareze Manishimwe Djabel muri RIB

Ikipe ya Mukura Victory Sports yareze Manishimwe Djabel muri RIB nyuma yo gutanga sheki ebyiri zitazigamiye mu kwishyura amafaranga bari bumvikanye. Mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, Djabel yari umukinnyi wa APR FC ariko atizwa muri Mukura VS. Iyi kipe yamuhaye miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, bumvikana ko naramuka abonye ikipe nshya azasubiza Mukura miliyoni 8. […]

Umuhanzi Fik Gaza arafunzwe azira ubujura bw’intwaro

Umuhanzi mu njyana ya Dancehall muri Uganda, Shafiq Dangote wamenyekanye nka Fik Gaza mu muziki yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ashinjwa ubujura bukoreshejwe intwaro no gukomeretsa. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kampala, Patrick Onyango, igikorwa cyo kumufata cyabaye ku wa Kane tariki ya 3 Mata 2025 nyuma y’uko hagaragaye ubujura bwinshi mu gace […]

Inyeshyamba za RSF zarashe indege y’Igisirikare cya Sudani

Inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zavuze ku wa Kane ko zarashe indege ya gisirikare ya Sudani hafi ya El Fasher, umurwa mukuru wa Leta ya Darfur y’Amajyaruguru, bica abari barimo. Ibi byatangajwe bikurikirwa amagambo yavuzwe ku wa Gatatu n’Umuyobozi wungirije wa RSF, Abdal Rahim Hamdan Daglo, wavuze ko umutwe wabo wabonye “umuti” w’Igisirikare cyo […]

Congo ishobora kwisanga ihanwe

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ishobora guhabwa ibihano bikomeye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nyuma y’ifungwa rya Olive Kiloha Karangwayire, Umuyobozi wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri icyo gihugu (LINAFF), wafunzwe ku wa 28 Werurwe 2025. Olive Kiloha afungiye ahantu hafungirwa abantu baregwa ibyaha bifitanye isano n’ikoranabuhanga, ibintu byateye impungenge abakunzi b’umupira w’amaguru […]

Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma yitabye Imana

Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025 azize uburwayi. Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa mu masaha y’umugoroba w’ejo ku wa Kane, gusa nyuma biza kumenyekana ko atari yagashizemo umwuka n’ubwo yari akiri muri koma. Ahagana saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa […]

Abadepite b’Abafaransa bateguye imyigaragambyo yo kudobya Visit Rwanda

Ku Cyumweru tariki ya 6 Mata, i Paris mu Bufaransa hateganyijwe imyigaragambyo yiswe iyo kwamagana imikoranire ikipe ya Paris Saint-Germain yo muri kiriya gihugu ifitanye n’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Ni imyigaragambyo iteganyijwe kubera kuri Stade ya Parc des Princes PSG ikiniraho, nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bibivuga. Ibyo bitangazamakuru bivuga ko […]

Ingabo z’u Bubiligi zaba zatangiye kwicirwa mu burasirazuba bwa Congo

U Bubiligi bwahakanye uruhare rwabwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), aho bivugwa ko buri gufasha Ingabo za Congo (FARDC), Inyeshyamba za Wazalendo, ndetse n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba za AFC / M23. Ariko, ibigaragara ku rugamba biratanga ishusho itandukanye. Amakuru agera kuri The Great Lakes Eye […]

Perezida wa Koreya y’Epfo yirukanwe ku butegetsi

Urukiko Rukuru rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga muri Koreya y’Epfo rwemeje kuri uyu wa Gatanu ko Perezida Yoon Suk-yeol yegujwe ku butegetsi nyuma y’amezi ane ashyize igihugu mu bibazo bya politiki kubera itegeko rya gisirikare yatangaje. Ibihumbi by’abaturage bari mu myigaragambyo i Seoul bishimiye icyemezo cy’urukiko, cyatangajwe nyuma y’uko Perezida Yoon yari yategetse ko igisirikare cyinjira […]

RDC: Amerika yijeje gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane mu burasirazuba

Ku wa Kane, itariki ya 3 Mata, Massad Boulos, Umujyanama mukuru wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku bibazo bya Afurika, yatangaje ko Amerika ikomeje kwiyemeza kugira uruhare mu kurangiza amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Congo. Massad Boulos uri mu ruzinduko mu Karere kuva kuri […]

Abatwara ibinyabiziga n’abandi bagenzi basabwe korohereza abanyeshuri bagiye mu biruhuko

Nk’uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 ibigaragaza, ikiruhuko cy’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye gisoza igihembwe cya kabiri kizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata. Polisi y’u Rwanda irasaba ibigo by’amashuri, ibigo bitwara abagenzi n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ingendo z’abanyeshuri bava ku mashuri basubira mu miryango yabo, kuborohereza kugira ngo ntihabeho […]