Umuhanzi mu njyana ya Dancehall muri Uganda, Shafiq Dangote wamenyekanye nka Fik Gaza mu muziki yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ashinjwa ubujura bukoreshejwe intwaro no gukomeretsa.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kampala, Patrick Onyango, igikorwa cyo kumufata cyabaye ku wa Kane tariki ya 3 Mata 2025 nyuma y’uko hagaragaye ubujura bwinshi mu gace ka Katwe no mu nkengero zako.
Muri ubwo bufatanyabikorwa bw’inzego z’umutekano, hafashwe abandi bagabo batatu barimo Magoola Najibu, Mutuba David uzwi nka Mavin Gaza, na Zziwa Charles uzwi nka Mzungu.
Polisi yavuze ko ubwo bugenzuzi bwakorewe iwe mu rugo bwagaragaje ibimenyetso birimo imihoro, imyambaro ya gisirikare n’ibiyobyabwenge bikekwa, byose bikaba byashyikirijwe ibiro bishinzwe ibimenyetso bya polisi.
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru (DPP) byamaze gusinya inyandiko zirega aba bantu bane, kandi biteganyijwe ko bazagezwa imbere y’ubutabera ku byaha bijyanye n’ubujura bukoreshejwe intwaro.
Icyaha bashinjwa giteganywa n’ingingo ya 286 (2) mu mategeko ahana muri Uganda, kikaba gishobora guhanishwa igihano cy’urupfu.
Iri tabwa muri yombi rya Fik Gaza rikomeje gukurura impaka cyane muri rubanda cyane ko ari umwe mu bahanzi bari batangiye kuzamuka cyane mu njyana ya Dancehall muri Uganda.


