Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025 azize uburwayi.
Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa mu masaha y’umugoroba w’ejo ku wa Kane, gusa nyuma biza kumenyekana ko atari yagashizemo umwuka n’ubwo yari akiri muri koma.
Ahagana saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Alain Muku yashizemo umwuka, nk’uko amakuru atangwa n’abo mu muryango we abivuga.
Inkuru y’urupfu rwe kandi yanemejwe‘ n’ikipe ye ya Tsinda Batsinde ikina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, mu ibaruwa yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) irimenyesha ko itacyitabiriye umukino wa shampiyona yari ifitanye na Gicumbi FC ku Cyumweru tariki ya 06 Mata, kubera urupfu rw’uwari umuyobozi wayo.

Mukuralinda yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali aho yari amaze igihe gito agiye kuvurizwa.
Ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo rimubika byasohoye, byavuze ko yazize guhagarara k’umutima.
Iti: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye mu bitaro bya KFH azize guhagarara k’umutima.”
Guverinoma yihanganishije umuryango we, inshuti ze n’abagize amahirwe yo gukorana na we.
Mu Ukuboza 2021 nibwo Inama y’Abaminisitiri yari yemeje Alain Mukuralinda nk’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.
Mbere y’aho yari yaragiye akora indi mirimo itandukanye, irimo kuba Umushinjacyaha Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Ni umwanya yavuyeho mu 2015 ubwo yasezeraga by’igihe kitazwi mu bakozi ba Leta.
Nyakwigendera kandi yari asanzwe ari n’umuhanzi w’indirimbo zitandukanye, ibyo yakomatanyaga no gufasha abahanzi bagenzi be. Mu ndirimbo zamamaye yakoze harimo “Tsinda Batsinde” yaririmbiye ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, “Gloria” y’umunsi mukuru wa Noheli, Mureke atete n’izindi.


