Ku wa Kane, itariki ya 3 Mata, Massad Boulos, Umujyanama mukuru wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku bibazo bya Afurika, yatangaje ko Amerika ikomeje kwiyemeza kugira uruhare mu kurangiza amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Congo.
Massad Boulos uri mu ruzinduko mu Karere kuva kuri uyu wa Kane, yagize ati: “Turifuza amahoro arambye yemeza ubusugire bwa DRC, mu gihe dushyiraho urufatiro rw’ubukungu bw’akarere butera imbere. Uyu mubano ufite amahirwe menshi, kandi twishimiye umwanya wo kuganira ku nzira igana imbere na bagenzi bacu hano i Kinshasa.”
Massad Boulos yakiriwe i Kinshasa na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, aherekejwe na Madamu Corina Sanders, Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika, na Dan Dunham, umuyobozi w’inama y’umutekano y’igihugu ishinzwe Afurika.
Ibiganiro byibanze ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC n’amahirwe y’ubukungu hagati y’ibihugu byombi bishaka ubufatanye bufatika.

Amasezerano y’amabuye y’agaciro n’ishoramari rya Amerika
Massad Boulos yavuze kandi ku masezerano yerekeye amabuye y’agaciro Repubulika ya Demokarasi ya Congo yifuza kugirana na Amerika.
Ati: “Twasuzumye iki cyifuzo, kandi nshimishijwe no kubamenyesha ko njye na Perezida twumvikanye ku nzira iganisha ku iterambere ryayo. Ntegerezanyije amatsiko gukorana na Perezida Félix Tshisekedi n’itsinda rye kugira ngo habeho umubano wimbitse ugirira akamaro Abanyekongo ndetse n’Abanyamerika. Dufite intego yo gushimangira ishoramari n’abikorera bo muri Amerika muri DRC, cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro,” kugira ngo tugire uruhare mu iterambere ry’ibihugu byacu. ”

Ati: “Dukeneye umwuka worohereza ubucuruzi kugira ngo tugere kuri iyi ntego. Mwizere ko ubucuruzi bw’Abanyamerika bukorera mu mucyo kandi bizazamura ubukungu bw’aha. Ibi birimo ishoramari rya miliyari nyinshi z’amadolari, guhanga imirimo, guhererekanya ubumenyi no gushora mu bikorwa remezo. Ntabwo iterambere ry’ubukungu rishobora kubaho nta mutekano.”
Uruzinduko mu karere bivugwa ko rugamije guteza imbere amahoro n’ishoramari, Massad Boulos n’itsinda rye bazarukomereza mu Rwanda, Kenya na Uganda, aho azahura n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi mu bucuruzi.


