Kuri uyu wa Gatanu Sena y’u Rwanda yemeje abakomiseri 8 baherutse kugenwa n’Inama y’Abaminisitiri, ko bajya muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Abakomiseri bemejwe barimo 7 bari basanzwemo biyongereyeho Habimana Kizito utari usanzwe muri iyo Komisiyo.
Ibi byemejwe nyuma y’aho Inteko Rusange ya Sena isesenguye Raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, isabira abo kuba abagize Komisiyo ya NEC.
Habimana Kizito wigeze kuba Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba yemejwe ku mwanya wa Visi Perezida wa NEC.
Abakomiseri bemejwe muri NEC, barimo Oda Gasinzigwa, Perezida wa NEC, akaba yari asanzwe kuri uwo mwanya kuva mu 2020.
Harimo kandi Fortunee Nyiramadirida, Mutimukeye Nicole, Umwari Carine, Semanywa Faustin, Francoise Uwera Kabanda ndetse na Judith Mbabazi.
Abasenateri bashingiye ku kuba abemejwe biganjemo abateguye amatora y’Umukuru w’Igihugu kandi yagenze neza, bakaba bizeye neza ko bazashyira mu bikorwa inshingano zabo muri Komisiyo.


