Bwiza

Borneo: Umugore n’umugabo ntibemerewe kujya mu bwiherero no koga mu minsi itatu bamaze gushakana

amateka-numuco
TUYIZERE JD
By TUYIZERE JD
Ku Cyumweru, 19 Mutarama 2020 saa 15:39
Iminota 1 yo gusoma4 Abasomye
Borneo: Umugore n’umugabo ntibemerewe kujya mu bwiherero  no koga mu minsi itatu bamaze gushakana

Borneo ni ikirwa kiri muri Malaysia gihuriweho na leta za Sabah, Sarawak hiyongeyeho Kalimantan ya Indonesia na Brunei. Iki kirwa bagira umuco wihariye ujyanye no gushakana hagati y’umugabo n’umugore, cyane mu bwoko bwa Tidong.

Umusore n’umukobwa bashyingirwa mu buryo busanzwe muri iki gihugu ariko nyuma yaho, ntawemerewe kujya kwituma mu byiherero cyangwa se ngo ajye koga (kwiyuhagira) iminsi itatu itararangira kuko ngo iyo byubahirijwe, nta kabuza urugo rurakomera.

Bizera ko kujya mu bwiherero cyangwa se kwibohora ndetse no koga muri iyi minsi itatu bitera umwaku (amahirwe make), kubura urubyaro no kudahirwa aho kuva kukagera muri uyu muryango mushya.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Abaturanyi ni bo bareba niba aba bombi bari kubahiriza uyu muco, bakabagaburira amafunguro ndetse n’ibinyobwa bituma badakenera kwibohora.

Umuco ni ikintu gikomeye kigize ubuzima bwa rubanda (society) kuko baba baremeye ko kibaho. Buri wese agerageza kubahiriza ibisabwa byose kugira ngo adatandukira kuko byaba ari nk'ubugambanyi kuri bagenzi be. Hari n'ubwo utubahirije umuco runaka, ahinduka nk'igicibwa iwabo, bityo rero bisaba kwigengesera.

TUYIZERE JD

Inkuru yanditswe na: TUYIZERE JD

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 7,350.