2d99cce0-28f8-11f0-8f57-b7237f6a66e6

Brazil: Igipolisi cyaburijemo igitero muri concert ya Lady Gaga

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya gisivili yo muri Leta ya Rio de Janeiro, ku bufatanye na minisiteri y’ubutabera, yavuze ko abakekwa bari bahaye akazi bamwe mu bitabiriye igitaramo ko kugaba ibitero bakoresheje ibisasu biturika kandi icyari kigamijwe ni ukumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga.

GettyImages 2213282376

Polisi yavuze ko uwari wateguye iyo gahunda ndetse n’ingimbi bari kumwe batawe muri yombi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ikipe ya Lady Gaga yavuze ko bamenye itegurwa ry’icyo gitero cy’ibisasu ariko babitangaje mu bitangazamakuru mu gitondo ku Cyumweru nyuma y’igitaramo.

Imbaga y’abantu barenga miliyoni ebyiri bari bateraniye muri iki gitaramo, cyari ubuntu kuko cyari kishyuwe n’ubuyobozi bw’umujyi.

fcd2a462ce86da9bb547acaddf654911

Polisi yavuze ko itsinda ryateguye icyo gitero ryakunze gukwirakwiza imvugo zibiba urwango, cyane cyane zibasira abana, ingimbi ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina.

Uyu mugabo ukekwaho kuba yarateguye igitero cyaburijwemo yatawe muri yombi azira gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko muri Leta ya Rio Grande do Sul, mu gihe ingimbi yafunzwe izira gutunga amashusho y’urukozasoni agaragaramo abana muri Rio.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *