Umwe mu biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu unahabwa amahirwe yo gutsinda amatora mu gihugu cya Brazil, Jair Bolsonaro, kuri uyu wa Kane, itariki 06 Nzeri, yatewe icyuma ari mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu.
Uyu munyapolitiki uzwiho kwamagana cyane amacakubiri ashingiye ku ruhu, niwe uhabwa na benshi amahirwe yo kuzegukana aya matora yo muri Brazil ateganyijwe mu kwezi gutaha kw’Ukwakira.
Amashusho ya video yagaragaje Bolsonaro arimo gusuhuza abayoboke be, ari naho aterwa ikintu nyuma bagasanga ari icyuma.
Ububabare bwatumye ahita yunama, abayoboke be bahise bamuryamisha bamushyira mu modoka bihutira kumugeza kwa muganga nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Nyuma y’iki gitero, umwana we yahise ajya kuri twitter agira icyo akivugaho, nyuma y’amasaha abiri atangaza uko byose byagenze.
Yagize ati: “ Yari ameze nabi cyane kurusha uko twabitekereza, yavuye amaraso menshi, yageze ku bitaro afite amaraso ku rugero rwa 10/3, yari agiye gupfa ariko ubu ameze neza nabasaba ko tumusabira .”

Abaganga bo ku bitaro yajyanweho batangaza ko Bolsonaro yakomeretse cyane kandi igikomere cyageze kure mu nda ariko kuri ubu ameze neza.
Ni nyuma yo kumara mu cyumba cy’indembe amasaha menshi cyane nyuma yo kubagwa, kandi biteganyijwe ko azaguma mu bitaro mu gihe cy’iminsi 10.

Hagati aho, Igipolisi kiravuga ko cyataye muri yombi ukekwaho kugaba iki gitero witwa Adelio Obispo de Oleveira.


