Brazil: Uwahoze ari perezida mu maboko ya polisi

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu, aho bivugwa ko igipolisi cyamufashe kikajya kumuhata ibibazo mu rwego rw’iperereza ku byaha bya ruswa akekwaho muri sosiyete icukura peteroli yitwa Petrobas.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igipolisi rivuga ko Lula da Silva yariye ruswa ivuye muri iyi sosiyete ya leta icukura ikanacuruza ibikomoka kuri peteroli. Igipolisi kivuga ko ibimenyetso gifite bigaragaza ko ibyo bikorwa byamufashije mu kwiyamamaza no kwishyura ibyo ishyaka rye ry’abakozi (PT) ryakoreshaga.

investigaciAn-fiscalA-a-Lula-publicada-Apoca_LPRIMA20150504_0227_24
Luiz Inacio Lula da Silva wayoboye Brazil kuva ku ya 01 Mutarama 2003 kugeza ku ya 01 Mutarama 2011

Umuvugizi wa Institut Lula yemeje aya makuru, avuga ko yafashwe mu rwego rw’iperereza, aho ngo igipolisi cyakoze isaka mu rugo rwe no mu ngo z’abantu bakoranaga nawe bya hafi n’abo mu muryango we.

Iki gikorwa cy’igipolisi cya Brazil cyo gukurikirana abakekwaho ruswa cyatangijwe mu 2014, cyahawe izina rya Operation Lavage Rapide mu Gifaransa nk’uko Oeil d’Afrique dukesha iyi nkuru ivuga, kikaba kigamije guperereza kuri ruswa yagaragaye muri sosiyete twavuze, bikaba bivugwa ko byayihombeje byibuze akayabo ka miliyari 2 z’Amadolari.

Nk’uko byatangajwe na televiziyo yo muri Brazil yitwa Globo, ngo umugore wa Lula ndetse n’abahungu be babiri nabo bari mu barebwa n’uyu mukwabu wa polisi, cyo kimwe na Institut Lula.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *