GyKrWkaXoAAxTpI

Brazil yiyemeje gukarishya Ingabo za FARDC mu bijyanye n’imirwanire yo mu mashyamba

Sangiza iyi nkuru

Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Brazil byashyize umukono ku masezerano mashya mu by’ubwirinzi agamije kuzamura ubufatanye mu bya gisirikare no kongerera ingufu FARDC. Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo, kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Kanama, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Brazil, JosĂ© MĂşcio Monteiro, mu murwa mukuru, BrasĂ­lia.

GyKrWmeWEAEHUiw

Ibiganiro byibanze ku gutoza imitwe idasanzwe kurwanira mu mashyamba, gushaka ibikoresho, no guteza imbere ubumenyi bw’inganda za gisirikare, hashyirwa imbere icyerekezo gishyigikiwe na Perezida FĂ©lix Tshisekedi. Aya masezerano yagezweho mu rwego rw’uruzinduko rwagutse muri Amerika y’Epfo rwatangijwe na guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa mu rwego rwo kwagura ubufatanye bwa Congo n’Isi.

GyKrWnqXcAAXWbd

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Guy Kabombo Muadiamvita yakiriwe muri Minisiteri y’ingabo ya Brazil, ahabwa ikaze na mugenzi we, Minisitiri w’Ingabo wa Brazil, H.E. JosĂ© MĂşcio Monteiro. Aba bayobozi bombi baganiriye ku hantu hari amahirwe y’ubufatanye hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Brazil.

Imishinga y’ubufatanye yabanje yongeye kureberwa hamwe ndetse hasinywa amasezerano y’ubwumvikane (MOU) ajyanye no gushimangira ubushobozi bw’imikorere bwa FARDC, kubona ibikoresho bya gisirikare, kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’inganda za gisirikare, ndetse no gutoza imitwe idasanzwe ya gisirikare kurwanira mu mashyamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *