HF70MnyXsAAhdGw

Brazzaville: Minisitiri Biruta yakiriwe n’umuhungu wa Sassou Nguesso

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 14 Mata, Minisitiri w’Ubutwererane Mpuzamahanga wa Repubulika ya Congo, akaba n’umuhungu wa Perezida Sassou Nguesso, yakiriye Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo hamwe n’intumwa z’abayobozi b’u Rwanda.

Abinyujije kuri X, Minisitiri Christel Sassou Nguesso yagize ati: “Iyi nama iri mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byacu byombi, bishingiye ku biganiro n’ubufatanye.”

HF70MoMagAAPXLp

Yakomeje agira ati: “Ibiganiro byacu byatanze amahirwe yo gusuzuma neza ubufatanye hagati ya Congo n’u Rwanda.”

HF70MnrW4AAWYfI

Yasoje avuga ko barebeye hamwe ibibazo by’ingenzi nk’Icyanya cy’inganda n’ubucuruzi cya Maloukou, imishinga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’umutekano w’akarere, bikomeje kuba ishingiro ry’ibibazo bisangiwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *