Brig Flavia Byekwaso ntakiri Umuvugizi wa UPDF

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda (UPDF) kuva ku wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022, gifite umuvugizi mushya.

Umuvugizi mushya w’Igisirikare cya Uganda kuri ubu ni Lt Col Ronald Kakurungu wasimbuye Brig Flavia Byekwaso werekeje ku masomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Jinja.

Uyu mugore wa kabiri mu bafite ipeti ryo hejuru mu gisirikare cya Uganda inyuma ya Lt Gen Proscovia Nalweyiso, yari Umuvugizi wa UPDF kuva muri Kanama 2020 ubwo yasimburaga Brig Richard Karemire wari umaze koherezwa mu bunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’umuyobozi ushinzwe imikoranire mu bya gisirikare.

Icyo gihe Karemire yari asimbuye Brig Victor Twesigye wari uherutse gupfa aguye iwe mu rugo i Nyarushanje ahitwa Rukungiri, nyuma yo kugwa mu bwihuhagiriro.

Lt Col Kakurungu wagizwe Umuvugizi mushya wa UPDF yari asanzwe ari Umuvugizi wayo wungirije, kuva muri Kamena umwaka ushize ubwo yasimburaga Col Deo Akiiki na we wagiye ku masomo.

Ni inshingano yari yarahawe nyuma yo kuba umuvugizi wa za diviziyo zitandukanye mu gisirikare cya Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *