Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 11 (Ugushyingo) Brig. Gen. Andrew Nyamvumba yagizwe Chairman w’Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ingabo (African Conference of Commandants, ACoC) asimbuye kuri uyu mwanya Umunya-Libya, Maghidr Nouri Ahmed.
Ni umuhango wabereye mu nama ya 18 ya African Conference of Comandants yabereye mu ishuri rya gisirikare rya Libyan Command and Staff College i Tripoli guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 5 Ugushyingo 2024.
ACoC ni umuryango uhuza amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika ufite icyerekezo cyo kuzamura ubunyamwuga bwa gisirikare muri Afurika binyuze mu burezi, amahugurwa no kongera ubushobozi bw’abasirikare bakuru mu mashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika. ACoC igira chairman akaba n’Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare rizakira inama itaha ugira manda y’umwaka umwe.
Inama y’uyu mwaka, yayobowe kandi yakiriwe na Libya, yafunguwe na Gen Mohamed Ali Al Haddad, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Libya. Intumwa zaturutse mu bihugu 20 bya Afurika zitabiriye inama y’iminsi 3 yahuje amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika hagamijwe kuzamura ubufatanye mu bya gisirikare.
Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ingabo wa Libya, Abdul Hamid Mohamed Al Dubayba na we yishimiye iyi nama kandi ahagarikira umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi ucyuye igihe wa ACoC, Maghidr Nouri Ahmed, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Libya hamwe n’Umuyobozi mushya, Umunyarwanda Brig. Gen. Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda.


