Bucyibaruta yavuze ibibazo bibiri amaze imyaka 28 yibaza

Sangiza iyi nkuru

Laurent Bucyibaruta nyuma yo gukatirwa imyaka 20 ku bwo guhamwa n’ibyaha bya jenoside, yavuze ko hari ibibazo bibiri yicuza atigeze ahwema kwibazamu myaka 28 ishize, jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Ubwo iburanisha ryarangiraga ku wa kabiri, AFP isubiramo amagambo ya Bucyibaruta abwira urukiko ati: “Sinigeze na rimwe mba ku ruhande rw’abicanyi”.

Mu butumwa bwe, Bucyibaruta yagize ati: “Ndashaka kubabwira ko igitekerezo cyo kubasigira abicanyi kitigeze na rimwe cyinjira mu mutwe wanjye”.

Yongeyeho ati: “Nabuze ubutwari? Nashoboraga kuba narabarokoye? Ibyo bibazo, uko kwicuza ndetse, bimaze imyaka 28 bitamvamo”.

Abanyamategeko bamwunganira bari basabye urukiko gufata “icyemezo cya gitwari” rukamugira umwere.

Bucyibaruta, uba mu Bufaransa kuva mu mwaka wa 1997, afite ibibazo by’ubuzima, ndetse yari yemerewe gukomeza gufungirwa iwe muri uru rubanza kugira ngo akomeze kuvurwa.

Mu manza zabanje mu Bufaransa, abantu bane mu manza eshatu bahamijwe ibyaha bya jenoside.

Abo ni Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wo kuri hoteli wakatiwe gufungwa imyaka 14, na Pascal Simbikangwa wari kapiteni mu zari ingabo z’u Rwanda wakatiwe imyaka 25.

Hari kandi na Octavien Ngenzi na Tito Barahira babaye ba burugumesitiri b’iyari komine Kabarondo mu burasirazuba bw’u Rwanda, bakatiwe gufungwa burundu.

Muri uru rubanza rwatangiye muri Gicurasi 2022, Bucyibaruta yahakanye kugira uruhare mu bwicanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *