Bugesera: Abatwara abagenzi ku magare basabwe gukomeza gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibyaha

Sangiza iyi nkuru

Abatwara abagenzi ku magare bakorera mu karere ka Bugesera barasabwa gushyiraho amatsinda atandukanye agamije gukumira no kurwanya ibyaha nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga serivisi nziza.
Ubu butumwa babuhawe tariki ya 16 Gashyantare, mu nama abagera kuri 250 bibumbiye mu makoperative abiri ariyo ONTRAVENYA na NCA bari bateraniyemo mu nzu y’urubyiruko ya Nyamata mu murenge wa Nyamata.
Iyi nama kandi yari irimo Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera n’izindi nzego z’umutekano.
Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata Inspector of Police (IP) Faustin Hagenimana wari uhagarariye umuyobozi wa Polisi muri aka karere ka Bugesera, yabasabye kurwanya ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi cyane cyane batanga amakuru y’ababikoresha. Yagize ati:” umuntu unywa ibiyobyabwenge ntacyo yigezaho mu iterambere, ahubwo ahora arangwa n’ibikorwa bibi birimo urugomo, guhohotera abandi, ubujura n’ibindi. Ibi rero bimuviramo gufungwa; bityo we ubwe, umuryango we n’abandi bikabagiraho ingaruka mbi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’urubyiruko ni mwebwe mbaraga z’igihugu cyacu, mugomba kwitandukanya nabyo kugira ngo ejo hazaza hazabe heza bityo igihugu cyacu gikomeze kirangwemo umutekano usesuye n’iterambere rirambye”.
Yakomeje abasaba kujya bageza amakuru kuri Polisi n’izindi nzego bafatanya y’abakoresha ibiyobyabwenge kugira ngo bagarurwe mu murongo mwiza. Yasabye kandi aba batwara abagenzi kudakorera mu kajagari ahubwo bakubahiriza aho bagenewe kujya bahagarara bategereje abagenzi kugira ngo banoze neza akazi kabo.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel we yasabye uru rubyiruko kujya bitabira gahunda zinyuranye za Leta ndetse bagatanga umusanzu wabo w’ibitekerezo n’ibindi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’akarere ka Bugesera. Yakomeje kandi abasaba guhesha agaciro umurimo wabo ndetse bakajya banizigamira kugira ngo bategure kuzagira imbere heza bakora ibikorwa bitandukanye.
Umwe mu bitabiriye iyo nama akaba ari n’umuyobozi wabo Nzanywayimana Janvier yashimiye Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kubera inama nziza babagiriye akomeza avuga ko we na bagenzi be biyemeje kuzazishyira mu bikorwa.
Ubutumwa nk’ubu kandi, bwanahawe abakora uyu murimo wo gutwara abagenzi kuri moto 64 bo mu karere ka Rutsiro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *