Bugesera: Ba gitifu b’utugari begujwe bakanga kuva mu biro bimwe za kashe

Sangiza iyi nkuru

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari turindwi two mu karere ka Bugesera baherutse kweguzwa ariko bakanga kuva mu biro, bimwe za kashi n’abakozi bashinzwe imibereo myiza n’iterambere (SEDO) mu rwego rwo kubima uburenganzira mu biro.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko abayobozi 14 b’utugari two muri Bugesera begujwe ku ngufu, bikozwe n’umuyobozi w’aka Karere, Mutabazi Richard.

Mu mabaruwa aba bayobozi bari bandikiwe beguzwa harimo ingingo ivuga ko begujwe kubera impamvu zabo bwite.

Barindwi muri bo bemeye kwegura, abandi banga kureka inshingano zabo kuko batemeranyaga na Meya Mutabazi ku byo yashingiragaho abeguza.

Mu byo aba bayobozi barimo n’ab’urwego DASSO ku rwego rw’imirenge bashinjwaga, harimo gukingira ikibaba abacuruza ibiyobyabwenge muri Bugesera.

Abayobozi binangiye banga kwegura, bagaragaza imbogamizi z’uko n’ubwo basubiye mu kazi kabo hari ikibazo cy’uko abayobozi b’imirenge bahaye ba SEDO b’utugari uburenganzira bwo kujya bagendana za kashi, mu rwego rwo kwima bariya bayobozi uburenganzira mu biro.

Ibi bisobanuye ko bariya bayobozi b’utugari nta burenganzira bafite ku byemezo bimwe na bimwe bafitiye ubushobozi, birimo nko kurangiza imanza dore ko abayobozi b’utugari bafatwa nk’abahesha batari ab’umwuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yabwiye Bwiza.com ko abo bayobozi bivugwa ko begujwe bakanga kwegura atabazi, ngo kuko bidashoboka ko umuyobozi w’akagari yeguzwa bikarangira asubiye mu kazi ku ngufu. Yahakanye ko hari ba gitifu baba baregujwe, yemeza ko abo azi ari abeguye ku mpamvu zabo bwite.

Ati ” Abo tuzi ni abeguye, nta kuntu rero umuntu yakwegura ngo asubire mu kazi. Sinzi niba rero hari uweguye akaba ashaka gusubira mu kazi.”

Abajijwe niba abo bivugwa ko banze kwegura atabazi, yagize ati” Ntabwo mbazi. Ntabwo mbazi rwose.”

Inkuru y’abayobozi begujwe bakanga imaze iminsi yumvikana mu Karere ka Bugesera. Ubuyobozi buvuga ko bategujwe, ko beguye ku mpamvu zabo bwite. Haravugwa kandi ko hari abanze kwegura, bagakomeza imirimo yabo ari nabo bari kwimwa kashi, ingingo Meya Mutabazi ahakana yivuye inyuma ko batakwimwa kashi kandi atazi ko hari abafite ikibazo gisa nk’ikivugwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bugesera: Ba gitifu b’utugari begujwe bakanga kuva mu biro bimwe za kashe
    Ubwo nibakomeza kwigumura kuri shebuja inyandiko cg dosiye bazasinya zizafatwa nk’inyandiko mpimbano cg tract; ubundi bazikurikiranweho mu buryo bw’amategeko.

  2. Bugesera: Ba gitifu b’utugari begujwe bakanga kuva mu biro bimwe za kashe
    Ubwo nibakomeza kwigumura kuri shebuja inyandiko cg dosiye bazasinya zizafatwa nk’inyandiko mpimbano cg tract; ubundi bazikurikiranweho mu buryo bw’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *