Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera bavuga ko umuntu utaramenyekana yibye camera igenzura umuvuduko wo mu muhanda ya Polisi yibwe ku wa 8 Ukuboza 2021.
Babwiye umunyamakuru wa BTN TV ko iyi camera yari iteretse ku rurabo ruri iruhande gato rwāuyu muhanda mu masaa sita cyangwa saa saba zāamanywa, ngo ikaba ishobora kuba yibwe kubera uburangare bwāabapolisi bayishinzwe baba barayihibagiriwe.
Umwe muri aba baturage uvuga ko ahorana nāaba bapolisi yagize ati: āUbundi bayibye mu masaa sita. Ubundi aba bapolisi besitara camera iyo baje, bajya aha ngaha [yerekana parikingi iri hafi yāaho ahagaze]. Iyo baje aha ngaha rero, bahita bamanuka bakajya ku muhanda. Noneho yo bayesitara hariya ahari ikirabo kuri kiriya giti cya Gereveriya. Ubwo nyine umwe asigara hano mu modoka, abandi bakaba bari hariya ku muhanda bareba camera. Ariko ubwo urumva tuba turi kumwe hariya. Igihe cyo gutaha saa sita iyo zigeze, bahita bataha.ā
Yakomeje ati: āUmutipe umwe, kuko nyine baba bayisize mu modoka iyo mashini [ikorana na camera], yaraje arayitora, aramanuka nyine bagiye kuzibika, ubwo baramanuka, njyewe nagumye hariya mu nzu nicaye, bo baragenda bakora ibyabo, barahaguruka, ubwo bahagurutse hashize nkāiminota itanu, icumi hafi aho, bahamagara Umupompisite wari uhari, aravuga ati āmuturebere aho ngaho niba hari icyuma twaba tuhataye, ubwo Umupompisite aragenda, arashaka arabura.ā
Undi ati: āSinzi uko byagenze ariko njye ni uko nabyumvise. Kuko naje nsanga bari kuyishaka bayibuze.ā Abajijwe umubare wāabapolisi bayishakaga, yasubije ati: āUmwe yari yambaye, undi atambaye. Bari babiri.ā
Uyu munyamakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2021, muri aka gace kashyirwagamo camera habyukiye itsinda ryāabapolisi bisa nāaho bakoraga iperereza rigamije kumenya irengero ryayo. Amashusho yafashe agaragaza bane bari bambaye impuzankano nāuwambaye iya gisivili.
Gusa mu kiganiro yagiriye kuri TV1, Umuvugizi wāishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere RenĆ© yahakanye ko camera yabuze kuko ngo mu bubiko bwazo bigaragara ko zose zirimo. Yagize ati: āNtabwo ari byo. Kugeza ubu ngubu camera dufite ziri portable [zigendanwa] turazifite muri store, nta camera yigeze yibwa. Camera zirahari, ni igihuha.ā

4 Responses
Bugesera: Bivugwa ko camera ya Polisi ishyirwa ku muhanda yibwe
Ihisha ryabo ninyamunsi nizindi bazazitwara ,ubundise barinda bazishyira mubirabo baba bahishiki?