Ikipe ya Bugesera FC, yamaze gusinyisha myugariro Kato Samuel Nemeyimana wari umaze igihe akinira ikipe ya KCCA FC yo mu gihugu cya Uganda.
Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iriya kipe yo mu karere ka Bugesera.
Izina Kato Samuel Nemeyimana ryavuzwe cyane hano mu Rwanda mu mpeshyi y’umwaka ushize, ubwo APR FC yifuzaga kumusinyisha ariko ikananirwa kumvikana na KCCA.
Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yageze mu Rwanda ejo ku wa Gatanu yambaye umwambaro w’imyitozo wa PSG wanditseho ubutumwa bwa Visit Rwanda.
Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo KCCA yemeje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye y’imyaka 2.
Nemeyimana ukomoka hano mu Rwanda yigese guhamagarwa mu ikipe y’iguhugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ariko ntiyitabira ubutumire kuko na Uganda yahise imuhamagara ariko nayo ntiyayikiniye.
Bugesera yamusinyishije mu gihe hari amakuru yavugaga ko na Rayon Sports yari mu makipe amwifuza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


