Mu kwiyamamariza mu Ntara y’Uburasirazuba Akarere ka Bugesera Umurenge wa Juru, mu gasantere ka Kabukuba, Ishyaka Green Party ryamenyesheje abaryitabiriye ko niritorwa rizakora ibishoboka ubuhinzi n’ubworozi bigatera intambwe igaragara.

Dr Frank Habineza ukuriye iri shyaka yavuze ko mu gihe cyose ubutaka budahingwaho icyo umturage yifuza kandi azi neza ko ari cyo gisanzwe kera mu murima we, ngo hazahoraho gusonza kwa hato na hato kuri bamwe. Aha niho yateruriye avuga ko bazaharanira ko ubutaka busubizwa abaturage, kandi no mu guhinga imirima yabo, bakihitiramo ibibanogeye.
Ibindi byavuzweho ni ukuzamura ireme ry’uiburezi, gukora ubuvugizi hakaboneka amazi ahagije aho u Bugesera, kurushaho guhesha agaciro mituwele, kuvuza umwana utarakwiza umwaka, n’ibindi.
Nyuma ya Bugesera, Green Party yakomereje ukwiyamamaza mu Karere ka Kicukiro i Gahanga, aho ubutumwa bw’umunsi nabwo bwasaga n’ubwatangiwe mu Bugesera, hibandwa ku kuzakora ubuvugizi bukemura ibibazo by’abaturage, n’amategeko akazajya atora mu nyungu zabo.
Mu mafoto, uko byari byifashe mu Bugesera no muri Kicukiro
Amafoto…





