Mu Murenge wa Rilima, mu Karere ka Bugesera haravugwa umuryango abaturage bavuga ko wakoze umushinga wo kugambanira abagabo hagamijwe kubakuraho amafaranga, aho ngo kenshi muri urwo rugo humvikana urusaku abaturage bahurura bagasanga n’umugabo wicajwe hasi agaraguzwa agate, harimo n’abandi bagabo harimo ugaragaza ko ari nyiri urugo uje agasanga umugore we ari gusambana n’undi mugabo bikarangira uwafatiwe muri urwo rugo aciwe amafaranga.
Hagati muri iki cyumweru gishize, ibi ngo biherutse kuba ubwo umugabo ucururiza mu isantere yajyaga muri urwo rugo, hakaza abagabo barimo wa wundi bitazwi neza niba ari nyiri urugo koko bamusangayo bamukubitirayo abaturage batabara yanegekajwe bavuga ko yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’uwo mugabo.
Aha ni ho abaturage bahera bakeka ko waba ari umushinga wizwe n’abo bantu kugirango amafaranga baca abo bagabo bayasangire ubuzima bukomeze.
“Amakuru dufite, ngo uwo mudamu yahamagaraga uwo mugabo wa hano. Ati ngwino nkubwire hari ikibazo mfite, umugabo wanjye yaragiye ntawuhari, ngwino hari akabazo nshaka kukugishamo inama ni wowe nsigaranye ngwino ungire inama. Arangije ahagera bamupangiye, naho kumbi umugabo ari kuvugana n’umugore bazanye n’abandi bantu baramufata bamushyira mu nzu bamuteragura ibyuma,” uyu ni umwe mu baturage baganiriye na Radio TV 1 dukesha iyi nkuru wemeza ko ibyo byabaye nta cyumweru gishize hari undi mugabo bibayeho.
Yakomeje agira ati “ Turi kubona ko bishoboka ko ari umushinga bakoze, kuko kugirango ukuremo ibihumbi 50 utavunikiye, bigaragara ko ari nk’umushinga abantu bari gukora, abantu bakavuga bati turabona amafaranga mu buhe buryo? Umugore n’umugabo bagapanga bati reka duhamagare umugabo runaka, nagera ahangaha turavuga ko tumufatiye mu rugo amafaranga akaza,”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Sebarundi Ephrem, agaragaza ko hari urugo ruherutse gukorwamo urugomo hakubitirwa umugabo bivugwa ko yasanzwe asambana n’umugore wa nyiri urugo, ariko ko kuba baba babikora nk’umushinga byo nta makuru yari abifiteho.
Ati “Ayo makuru ko ari ingeso zisanzwe ntayo mfite ni wowe wa mbere nyumvanye, ariko nay o ni amakuru umuntu yayashaka, iyi ni case yabaye isanzwe, aho umugabo yagiye gusambana mugenzi we amusanga mu rugo bararwana, kuba bikozwe inshuro nyinshi ntabyo nzi…..icya kabiri tuzakomeza kuganira n’abubatse ingo bubahe amasezerano baba baragiranye yo kudacana inyuma ni nacyo twasaba abaturage,”
Sebarundi avuga ko yaba uwo mugore n’uwo mugabo n’abandi bafatanyije guhohotera abo bagabo bahise batabwa muri yombi kandi iperereza rikomeje mu gihe bivugwa ko usibye uwo mugore hari undi baba mu gipangu kimwe na we ukoresha uburyo nk’ubwo.



2 Responses
Bugesera: Haravugwa umugore n’umugabo bakoze umushinga wo gukura amafaranga mu bagabo
Ese ubundi baretse iyo ngeso y’ubusambanyi. Ibijya gucika iyo impyisi ishaka kurya umwana wayo itangira kuvuga ko asa n’ihene. Bave ku mugore w’abandi si non bashake inkwano ihagije. Ba Rusisibiranya baragwiriye.
Bugesera: Haravugwa umugore n’umugabo bakoze umushinga wo gukura amafaranga mu bagabo
Ese ubundi baretse iyo ngeso y’ubusambanyi. Ibijya gucika iyo impyisi ishaka kurya umwana wayo itangira kuvuga ko asa n’ihene. Bave ku mugore w’abandi si non bashake inkwano ihagije. Ba Rusisibiranya baragwiriye.