Bugesera: Nibatora FPR-Inkotanyi bazagezwaho umuhanda ubahuza n’uturere tubiri

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kane, tariki ya 30 Kanama 2018, mu Karere ka Bugesera , Umuryango wa FPR-Inkotanyi, ubwo wamamazaga abakandida depite bawo, wemereye abaturage bo mu murenge wa Ruhuha, ko nibayitora ikabasha kugira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko bazagezwaho umuhanda ubahuza n’uturere twa Ngoma na Nyanza.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera ari nawe Chairman w’umuryango wa FPR-Inkotanyi , mu kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko umuryango wa FPR-Inkotanyi ufitiye imishinga myinshi abaturage b’akarere ka Bugesera, igihe baramuka bayitoye ikagira ubwiganze bwinshi mu inteko ishinga amategeko , bazagezwaho ibikorwa byinshi birimo ibikorwa remezo byo kubaka imihanda harimo n’umuhanda wa Ngoma-Bugesera na Nyanza ndetse ko gahunda y’umuryango mu myaka irindwi izakorerwa ubuvugizi ikarushaho kwihutishwa.

Ati: “ ubu turimo turashaka amaboko , kugirango tugire abantu benshi bahagararira umuryango bityo ibitekerezo biri muri gahunda z’umuryango bizabashe kwihutishwa. Aha ku Ruhuha harimo ibikorwa byinshi birimo ibikorwa remezo, imihanda, umuhanda wa Ngoma-Bugesera na Nyanza , amashanyarazi n’amazi aho bitaragera bizahagezwa, kugumya gufasha no kongerera ubushobozi abatishoboye, no gushakira amacumbi abaturage batayafite.’

Mutabazi yakomeje avuga ko abaturage ba Bugesera by’umwihariko abo ku Ruhuha nibatora FPR-Inkotanyi bizababera igisubizo, kuko abadepite aribo batora amategeko bityo igihe bazaba bafite ubwiganze mu nteko bizoroha no gutora ingengo y’imari izabafasha kugera kuri gahunda y’imyaka irindwi y’umuntyango wa FPR-Inkotanyi harimo n’umuhanda wa kaburimbo uzabahuza n’uturere tubiri kimwe mubizihutisha iterambere rishingiye kubuhahirane.

Abaturage hari ibyo bifuza

Mukamana Dancila we yavuze ko abadepite bazatorwa bakora uko bashoboye bakavuganira urubyiruko rugafashwa kubona icyo rukora kuko abenshi mu barangije amashuri badafite ibyo bakora.

Ati: “ hari abana benshi barangije amashuri birirwa ku imihanda kubera kutagira icyo bakora , abo bashakiwe ibyo bakora byagira icyo bihindura mu mibereho yarwo rukabasha kwiteza imbere.

Uwingabire Dolothia utuye muri Ruhuha ya mbere we yifuza ko igihe bazatorwa bakajya mu nteko bazamanuka bakegera abaturage kuko usanga abenshi batorwa bagaherukwa ubwo ntibongere kubabona ukundi.

Ati:” icyo twifuza ni uko bazajya bamanuka bakaza bakagera mu kagari no mu mudugudu bakamenya ibyifuzo byacu n’ibibazo dufite bakadukorera ubuvugizi bityo bikabasha gukemuka aho kubatora tukabaheruka baza kwiyamamaza”.

FPR3
Mukobwa Justine, umukandida depite

Umukandida depite , Mukobwa Justine, yavuze ko igihe cyose inteko ikora ikosora ibyaba bitagenda kandi ko niba hari ibyo abadepite bacyuye igihe batakoze uyu ariwo mwanya wo kubikora no gukosora ibitaragenze neza, hatorwa amategeko ahuye n’ibyifuzo by’abanyarwanda harimo no gukurikirana ibikorwa bibagenerwa, bibabereye kuko nubundi inteko ari ijisho ry’umuturage.

ati, “Hazakorwa ubuvugizi ku bikorwa by’iterambere kugirango byihutishwe no kureba ko ibikorwa bigenerwa abaturage ko bibabereye, ubuvugizi ku bufatanye n’izindi nzego bireba”.

Justine yavuze ko nagera mu nteko atazasinzira ahubwo ko azakomeza gukora ubuvugizi ku kibazo cy’amazi cyagiye kivugwa mu karere ka bugesera kugirango gikemuke , harimo kuba ibiyaga biri muri aka karere bishobora kubyazwa umusaruro abanyarwanda muri rusange bakabasha kubona amazi meza.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangira tariki ya 2 Kanama 2018.

FPR4

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *