Bugesera : PSD yiyamamarije imbere y'abakabakabaga 60 ibizeza ubuvugizi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 31 Kanama 2018, mu karere ka Bugesera ishyaka riharanira Demokarasi n’amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), ryamamaje abakandida depite babo mu murenge wa Juru ho mu gasantere ka Kabagore, imbere y’abarwanashyaka babo n’abaturage bose bakabakabaga 50.

Isaa cyenda n’iminota mike nibwo ibikorwa byo kwamamaza byatangiye, nyuma y’igihe gito bamwe mu bayobozi b’ishyaka bahageze, bakahasanga abarwanashyaka batatu. Hakurikiyeho gucuranga indirimbo zivuga imigabo n’imigambi ya PSD ndetse hakanyuzwamo n’amagambo avuga ku bikorwa bimwe na bimwe byagizwemo uruhare na PSD mu iterambere ry’igihugu, mu myaka 27 ishize kuva iri shyaka ryashingwa mu waka 1991.

Nubwo byagaragaraga ko ubwitabire buri hasi, ntibyaciye intege abagombaga kuhiyamamariza. Uwubutatu Therese, umukandida depite unakomoka mu karere ka Bugesera, abajijwe uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze , yabwiye abanyamakuru ko bafite icyizere cyo kuzajya mu nteko nubwo hari aho bagiye bapanga kwiyamamaza ntibikunde kubera ibibazo bitandukanye, harimo n’icy’imvura yatumaga abantu batabasha kuza kwitabira.

Uwubutatu yakomeje agira ati “ Muri rusange ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza nubwo hari hamwe twagiye dukomwa mu nkokora n’imvura bitewe nuko twabaga twasabye habaga ari mu kibuga cyangwa mu udu santere hamwe nahamwe nta mahema twabaga dufite”.

P1130419
Uwubutatu Therese

Uwubutatu yabijeje ko PSD nitorwa bazakorera ubuvugizi akarere kakabona amazi meza kuko ibura ry’amazi rimaze igihe rivugwa muri aka karere kandi yavuze ko by’umwihariko PSD izakora ubuvugizi mu Karere ka Bugesera haba ivugururwa mu buhinzi n’ubworozi ndetse hakabaho banki y’ubuhinzi kugira ngo ifashe abaturage kongera umusaruro.

Godereva Nyirangendahimana, umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 60 ndetse na Gatsimbazi Stanislas bari mu kigero kimwe bose batuye muri santere ya Kabagore mu murenge wa Juru, bahuriza ku kibazo cy’amazi bamaranye imyaka irenga 3 , basaba ko abazatorwa babakorera ubuvugizi amazi akabageraho, kuko ngo kuva batangira kubaka ikibuga cy’indege babuze amazi meza bitewe n’amatiyo yaciwe ubwo hubakagwa imihanda.

Godereva ati ” Turasaba kuzakorerwa ubuvugizi kuko ubu ntamazi tugira, abadafite amafaranga tuvoma mu bishanga bidutera malaria, kuko ijerekani y’amazi meza hano igura amafaranga 400, kandi njye ayo meza sinayabona mpfa kunywa ibyo biziba ; rwose abazatorwa bazadukorere ubuvugizi tubone amazi vuba.”

Ishyaka PSD ni rimwe mu mashyaka akuze mu Rwanda, rimaze imyaka 27 ririho. Muri manda iheruka y’Abadepite, ryari rifitemo cumi n’umwe mu Nteko Ishinga Amategeko.

Magingo aya, Ishyala PSD rirahatanira imyanya mu Nteko, rihatanye n’abakandida bigenga bane, n’andi mashyaka ane, umuryango FPR-Inkotanyi, Green Party, PL na PS imberakuri.

AMAFOTO

P1130401

PSD2

PSD1

PSD4

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *