Bugesera: Umugore wishinja kwanduza umugabo we SIDA yatabawe agiye kwiyahura

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Uwizeye wo mu karere ka Bugesera, yatabawe agiye kwiyahura mu mugezi wa Nyabarongo yishinja kwanduza umugabo we SIDA.

Uyu mugore aganira na Televiziyo ya BTN yishinje kubabaza kenshi umugabo we kandi nta kintu na kimwe yigeze amuburana.

Ati: “Umugabo wanjye naramubabaje kandi mukunda. Icya mbere namubabaje muca inyuma, mubabaza ampahira, mubabaza ambyaza, mubabaza muri byinshi ntarondora.”

Uyu mugore avuga ko yasabye imbabazi umugabo we ariko akabyanga, ari na byo byatumye afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Yemereye imbere y’itangazamakuru ko asaba imbabazi umugabo we basanzwe bafitanye umwana umwe ku bwo kumuca inyuma, ibirenze ibyo akanamwanduza virusi itera SIDA.

Uyu mugore mbere yo gufata uriya mwanzuro yari yabanje guta umwana we kuri sitasiyo mbere yo gufata inzira yerekeza Nyabarongo.

BTN ivuga ko ubwo inzego z’ubuyobozi zari zikimara kugera aho uriya mugore yafatiwe agiye kwiyahura, zagerageje kuvugana n’umugabo we ngo aze bakemure ikibazo afitanye n’umugore we, gusa ku murongo wa telephoni undi akazibwira ko ntacyo ashaka kuvugana na we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *