Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera habereye umuhango wo Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Bugesera.
Mu buhamya bw’Umurinzi w’Igihango Ntamfurayishyari Silas ukomoka mu Majyaruguru akaba yarageze I Bugesera mu 1990, yagarutse ku itotezwa rikabije ryakorerwaga Abatutsi ariko we bikamubabaza kuko atumvaga icyo babahora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavuze ko mu 1992 habaye igeragezwa rikomeye rya Jenoside Abatutsi benshi bakicwa, inka zikaribwa, n’inzu zabo zigatwikwa. Yavuze ko Jenoside yatangiye ari umusirikare i Gako bituma akoresha ububasha yari afite kugira ngo ahungishe Abatutsi abajyana i Burundi.
Ntamfurayishyari yavuze ko abasirikare bagenzi be bageze aho bakavumbura ko ahungisha Abatutsi, batangira kumuhiga ngo bamwice ariko akabatoroka agahungira i Burundi aho yaje kuva Jenoside irangiye agatahuka akinjira mu gisirikare cy’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 1998. Yashishikarije urubyiruko kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside .
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel wari umushyitsi mukuru, yashimiye abaje kwifatanya na bo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye Ntamfurayishyari Silas wanze kwica Abatutsi ahubwo agaharanira kubarokora. Yanashimiye urubyiruko rwagiye ku rugamba ruyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame rugahagarika Jenoside rukarokora abicwaga. Yakanguriye ababyeyi kujya babwira abana babo amateka atagoretse ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Â
Src:CNLG
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
@bwiza.com


