Abavunjayi bakorera mu murwa mukuru w’ubucuruzi w’ubukungu w’u Burundi barimo gutabwa muri yombi ku bwinshi n’urwego rw’iperereza kuva aho bakorera kugeza n’aho batuye bashinjwa guhungabanya ubukungu bw’igihugu. “Ntidushobora gukorera abantu tutazi, kubera gutinya kugwa mu mutego. Benshi ni abaza biyita abakiriya”, ibi bikaba byavuzwe n’umuvunjayi wabajijwe uburyo bakora uyu munsi.
Ibi ngo bigiye kumara ibyumweru hafi bibiri kuva uwo muhigo utangiriye mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura. Ahantu hakunze kugaragara aba bavunjayi harazwi.
Kugirango biyereke abakiriya bashoboka, bamwe bakoresha ibimenyetso by’ibanga ku bahisi bababaza niba bakeneye kuvunjisha.
Ariko hashize igihe ibintu byarahindutse.
No muri quartiers, babaho bafite ubwoba. Bafite impungenge z’umutekano wabo.
Abashinzwe iperereza bakunze kugenda baherekejwe n’abasivili.
Undi muvunjayi ati: “Rimwe na rimwe, ni bagenzi bacu bwite badutanga. Bagira nk’aho bakuvugisha, bagusetsa mu gihe bamaze kurya urwara umukozi w’iperereza ngo agufate. Ntabwo tugifite ubutwari bwo kuza mu mujyi, ”
Iyo bamaze gufatwa, abo bavunjayi ngo bahita bajyanwa ku Rwego rw’igihugu rw’iperereza (SNR) bagahatwa ibibazo.
Bamwe bararekuwe nyuma yo gutanga amande, abandi bajyanwa muri gereza nyuma y’iminsi mike muri kasho ya SNR.
Barashinjwa guhungabanya ubukungu bw’igihugu, nkuko byagaragajwe n’abavuganye na SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru.
Umwe muri bo ati “Ushobora kurekurwa ariko nyuma yo gutanga ibyo ufite byose mu bijyanye n’amafaranga: amafaranga y’amahanga n’ayo mu gihugu. Cyangwa niba hari umuntu uri mu nzego zo hejuru uje kugufasha. ”
Hagati aho agaciro k’idolari gakomeje kuzamuka cyane mu Burundi umunsi ku munsi. Kugeza ku wa Kane ushize, idolari ryavunjwaga amafaranga 5.250 Fbu kandi rikagurwa 5.290Fbu ku isoko ritemewe. Ni mu gihe kuvunja muri banki nkuru ku baguzi b’idolari ari 2848.5 na 2894.5 ku bagurisha.


