Umupolisi wo mu Burundi mu ijoro ryo kuwa kabiri ushize ahagana saa moya z’ijoro yarashe umushoferi nyuma yo gutonganaho gato umupolisi ashinja uyu mushoferi wa Taxi voiture gufunga inzira y’izindi modoka nyinshi ku muhanda uri mu Mujyi wa Bujumbura rwagati.
Nk’uko ababibonye babitangaje, uwarashwe yahise apfa. Umwe muri aba ati “ Yarashwe mu gatuza. Ntiyari kurokoka. Umupolisi yari amwegereye. Isasu ryapfumuye ikirahuri cy’imodoka.”
Ibi byabereye hafi y’isoko rikuru rya Bujumbura, iruhande rwa Banki Nkuru ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu (BNDE). Umupolisi yarashe umushoferi amushinja guteza umubyigano ku muhanda unyura inyuma y’ahahoze isoko rikuru.
Amaze gukora ibi, biravugwa ko umupolisi yahise akangisha kurasa umuntu wese wagerageza kumusatira. Umwe mu bari bari aho nawe ati “ Twese twirutse dutinya gukorerwa nk’ibyo.”
Nyuma yaho gato, abapolisi bagenzi b’uyu babashije kumwambura imbunda baramufata ariko bamukiza n’abaturage bamwe bashakaga kumufata bakamwihanira.
Mu butumwa bwasohowe n’Igipolisi cy’u Burundi, cyavuze ko habayeho kwirwanaho kw’umupolisi nticyakomoza ku iyicwa ry’umushoferi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


