Mu mujyi wa Bujumbura, inkuru ibabaje yaturutse mu bitaro bya Roi Khaled, aho umubyeyi yabyaye umuhungu muzima, ariko aza guhabwa umukobwa wapfuye kubera uburangare bw’abaganga.
Ibi byabaye ku wa 28/10/2025, bikaba byateje urujijo n’imvururu mu bitaro.
Amakuru aturuka ahabereye ibi avuga ko ku wa 26 Ukwakira, ababyeyi babiri babyariye rimwe umwe abyara umwana w’umuhungu n’undi w’umukobwa. Abo bana bombi bashyizwe mu byuma bibafasha guhumeka, kuko bari bagifite intege nke. Ariko mu gihe abaganga bari kubitaho, ngo baje kuvanga amakarita y’abana, bituma buri mubyeyi ahabwa umwana utari uwe.
Umuforomokazi umwe ukorera kuri Roi Khaled Hospital yabwiye itangazamakuru ko kwibeshya kwabaye igihe bari bamaze gushyira abana mu byuma by’ubuzima, aho buri mwana yari afite akantu kanditseho izina rya nyina.
Ati: “Muganga yahinduye utwo tuntu tw’amazina atabizi. Igihe ababyeyi baje kubasura, buri wese yeretswe umwana ugaragaza izina rye maze batangira kumwonsa, batabiz.
Ku wa kabiri, umuryango w’umukobwa wabyaye wabwiwe ko umwana wabo yitabye Imana. Batangiye imyiteguro yo kumushyingura, ariko inshuti yabo yari yabaherekeje kubyara yababonye bafite umurambo w’umukobwa, kandi yari izi ko uwo muryango wabyaye umuhungu. Yahise itabaza, bitera urusaku rukomeye mu bitaro.
Nyuma yo gukora iperereza, abaganga bemeje ko koko abana bahinduwe, ndetse uwari wapfuye ni umwana w’umukobwa, ariko umurambo we wari wagejejwe ku muryango w’umuhungu.
Nsengimana Damien, se w’umwana wapfuye, yavuze ko ibi byatewe n’uburangare bukabije: “Umugore wanjye yageze ku bitaro ku wa gatandatu saa tatu z’ijoro, ariko nta muganga wamwitayeho kugeza ku cyumweru saa tanu z’amanywa. Yari ananiwe cyane, n’umwana arushye. Nibyo byatumye byose bigenda nabi.”
Nsengimana yavuze kandi ko mu isuzuma ry’umugore we bari barabwiwe ko bazabyara umukobwa, ariko bageze ku bitaro babwirwa ko ari umuhungu, bituma bemera ibisobanuro by’abaganga nubwo byabateye kwibaza.
Uwo muryango usaba gusubizwa amafaranga arenga 500,000 FBu wakoreshejwe mu kwivuza no kwita ku mwana, kugira ngo bayifashishe mu gushyingura. Undi muryango, wari watangiye imyiteguro yo gushyingura umwana utari uwabo, uvuga ko washoye arenga 700,000 FBu, nawo usaba ko yasubizwa.
Nyuma y’ibi, abayobozi bo muri Zone Gihosha basuye ibitaro kugira ngo basobanukirwe ibyabaye. Umuyobozi w’akarere yavuze ko hagaragaye amakosa akomeye mu gucunga abarwayi n’abana bavuka, asaba ko habaho isuzuma ryimbitse.
Ubuyobozi bwa Roi Khaled Hospital bwemeye amakosa, buvuga ko buzishyura igice cy’amafaranga amaze gukoreshwa, nyuma yo kwakira ubusabe bwanditse bw’imiryango yombi.


