Abanyekongo bitabiriye imyigaragambyo yamagana umutwe witwaje intwaro wa M23, u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, basabye Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya gufasha ingabo zabo mu rugamba zirimo.
Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa 2 Ugushyingo, yakurikiye iyabereye mu mujyi wa Goma ku wa 31 Ukwakira 2022. Nk’ibisanzwe, abayitabiriye bari bafite ubutumwa butandukanye burimo ubushyigikira ingabo zabo na Perezida wabo, Félix Tshisekedi.
Abigaragambya kandi bari bafite icyapa kinini kiriho ifoto ya Perezida Putin n’ibendera ry’u Burusiya, bayishyira rwagati mu masangano y’umujyi wa Bukavu, bayifotorezaho. Ubutumwa bwari bwanditseho bwagiraga buti: “Putin, ngwino ufashe Abanyekongo.”
Bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika byugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke, byagiye bifata umwanzuro wo kwitabaza ingabo z’u Burusiya ndetse n’umutwe w’abacancuro wa Wagner kugira ngo zibafashe kubikemura.
Mu gihe byahwihwiswaga ko Leta ya RDC na yo yaba ishaka gukoresha aba bacancuro b’Abarusiya, Perezida Tshisekedi mu kwezi gushize yabwiye umunyamakuru wa Financial Times ko nta gahunda afite yo kwifashisha Wagner, ko ahubwo bazakomeza gukorana n’inshuti zirimo u Bubiligi, busanzwe butoza ingabo zabo.

8 Responses
Bukavu: Abanyekongo basabye Vladimir Putin kubatabara
aba bo ndabona basaze kabisa nagaruriro bafite
Bukavu: Abanyekongo basabye Vladimir Putin kubatabara
aba bo ndabona basaze kabisa nagaruriro bafite
Bukavu: Abanyekongo basabye Vladimir Putin kubatabara
KONGONIJEMUBIGANIRO
Bukavu: Abanyekongo basabye Vladimir Putin kubatabara
KONGONIJEMUBIGANIRO
Bukavu: Abanyekongo basabye Vladimir Putin kubatabara
DRC Izabanze imenye uwo batabaza nubitayeho, rimwe ngo USA bwacya ngo Putin???? ubuse muribo ninde ukunda drc???

Muve kubisazi byirirwa bivuza induru Urwanda wagirango niyo suka yabo baduhe amahoro abantu ntamihanda ntama vuriro hari ibyo bakavuze kuruta kwirirwa baririmba urwanda rwacu