Bwiza

Bukavu: Abasaga 400 bari barahunze imirwano bagarutse mu byabo banyuze mu Rwanda (AMAFOTO)

amakuru-mashya
Eric Marshall Koffito
By Eric Marshall Koffito
Kuwa Kabiri, 18 Gashyantare 2025 saa 08:49
Iminota 1 yo gusoma3 Abasomye
Bukavu: Abasaga 400 bari barahunze imirwano bagarutse mu byabo banyuze mu Rwanda (AMAFOTO)

Abanye-Congo basaga 400 bari barahunze kubera imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), basubiye iwabo kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Gashyantare 2025, bishimira ko u Rwanda rwabafashije kubona inzira ibasubiza mu byabo.

Aba baturagebambukiye ku mupaka wa Kamanyola binjira muri Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda binjirira ku mupaka wa Rusizi ya 1, basubira i Bukavu.

Bamwe muri bo bavuga ko bahunze intambara ubwo yari yageze ku kibuga cy’indege cya Kavumu birinda ko yabasanga mu mujyi wa Bukavu, bamwe bahungiye mu Burundi, abandi bakerekeza i Uvira, i Kamanyola, ndetse no mu gace ka Kalemie.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Bamwe muri aba baturage basubiye I Bukavu, abanda berekera Goma, bamwe bajya mu miryango yabo abatifuzaga bgutaha bajya kuba bacumbikiwe muri Transit Center Nyarushishi.

Abanye-Congo basaga 400 bari barahunze kubera imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), basubiye iwabo[/caption]

Eric Marshall Koffito

Inkuru yanditswe na: Eric Marshall Koffito

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 216.