Bukavu: Habaye imyigaragambyo yamagana u Rwanda basaba ko imitungo y’Abanyarwanda yafatirwa

Sangiza iyi nkuru

Abatuye Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Epfo, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuwa Gatatu bakoze imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda bashinja gushyigikira inyeshyamba za M23 mu bitero zihanganyemo n’igisirikare cy’igihugu, FARDC.

Mu ndirimbo, Abanyekongo bagaragaye bafite ibyapa bisaba Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, gutabara igihugu cyabo. Aba bari biganjemo abanyeshuri ba kaminuza, abacuruzi, abatwara abagenzi n’abandi baturage bari bitabye iki gikorwa cyateguwe n’imiryango ya sosiyete sivile, yitabirwa n’ibihumbi.

Abitabiriye iyo myigaragambyo basabye ubutegetsi bw’igihugu cyabo Iyi miryango yasabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano by’ubukungu no gufatira imitungo y’Abanyarwanda bacururiza muri Congo.

Basaba igihugu cyabo gufunga imipaka yose igihuza n’u Rwanda no gucana umubano uwo ari wo wose cyari gifitanye narwo.

Bavugaga ngo ” Birazwi ko abari kurasa Congo batubuza amahoro ari abaturanyi bacu b’Abanyarwanda… Ntidushaka ko igihugu cyacu cyigarurirwa n’Abanyarwanda. Turabyanze, turabyanze, turabyanze.”

Ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri ahambukira amakamyo, hari insoresore zitwara moto, zakozanyijeho n’abapolisi ba Congo, zishaka kwinjira mu mupaka. Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ivuga ko urujya n’uruza rutari rwiza ku mipaka.

Hari amakuru ko no mu Mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut Katanga habaye indi myigaragambyo yamagana u Rwanda, yaje ikurikira iyari yabereye i Kinshasa. Ni mu gihe hakomeje kuvugwa amagambo y’ urwango ku Banyarwanda, amashusho arimo aho batwika ibendera ry’u Rwanda n’ibindi bigaragaza kutarwishimira bikaba bikomeje gukorwa.

U Rwanda rwahakanye ko hari ubufasha ruri guha M23 ihanganye na FARDC, rwamagana ubushotoranyi bw’iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *