Bukavu: Inyubako ikoreramo ibinyamakuru birimo radio y’igihugu yahiye

Sangiza iyi nkuru

Inkongi y’umuriro idasanzwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Bukavu yibasiye inyubako nini ikoreramo ibinyamakuru bigera kuri bine birimo ishami rya radio na televiziyo by’igihugu muri uyu mujyi.

Nta muntu umuriro wahitanye, ariko “ibyangiritse ni byinshi”, nk’uko byatangajwe na Jérémie Basimane, umuvugizi wa guverinoma y’intara.

Iyi nyubako izwi nka “Hôtel de Poste” yubatswe mbere y’ubwigenge, yigeze kubamo serivisi z’amaposita, yari imaze imyaka myinshi ikoreramo ibigo bya Leta n’abikorera ku giti cyabo, ariko ikaba itaricunzwe neza nk’uko abaturage bavuga.

Usibye Radiyo na Televiziyo by’igihugu (RTNC), hakoreragamo ibindi bitangazamakuru byinshi byigenga nka Radio Télévision Canal Futur, la Maturité Radio Télé 9 na Radio Télévison des Grands Lacs (RTVGL) byakoreraga muri iyi nyubako.

Hakoreragamo kandi ibigo by’abanyamategeko, insengero z’amadini n’ibiro bitandukanye, serivisi z’ubuyobozi nk’ikigo cyafataga amafoto ajya kuri passports cyo mu burasirazuba bwa RDC.

Ibintu byose byari biri mu nyubako nk’uko bitangazwa na 7sur7,cd byahiye birakongoka ndetse imodoka zari ziparitse hanze yayo nazo zirafatwa. Hagati aho iperereza rigamije kumenya icyaba cyihishe inyuma y’iyi nkongi cyangwa abayigizemo uruhare ryatangiye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *