Bukavu: Moise Katumbi, wabujijwe gusubira muri Congo, yateye inkunga imiryango iherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Moise Katumbi uherutse kwangirwa gusubira mu gihugu cye cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yifuzaga guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ntibimuhire, yahaye inkunga y’asaga miliyoni 80 z’Amanyarwanda ku ngo zisaga 200 ziherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro mu gace ka Nyalukemba mu Mujyi wa Bukavu, ho muri Kivu y’Amajyepfo.

Jolly Kamuntu Ntabunge, Umujyanama wa Moise Katumbi mu bijyanye n’ibiganiro bihuza abaturage, gucyemura amakimbirane n’ibijyanye n’ubwiyunge, yemeje aya makuru avuga ko iyi nkunga y’amadolari 100,000$ yaherejwe Caritas.

Yasobanuye ko impamvu bahisemo kunyuza iyi nkunga kuri Caritas ari uko ifite ubunararibonye mu bijyanye kwita ku bibazo by’ibiza mu karere nk’uko inkuru dukesha politico.cd ikomeza ivuga.

Nyuma y’iyi nkongi y’umuriro yakoze ku baturage bagera ku 2590, Moise Katumbi yahise asohora ubutumwa bwihanganisha abo baturage bo muri Bukavu bagizweho ingaruka n’iyi nkongi.

IMG 20180823 195307
Jolly Kamuntu Ntabunge, Umujyanama wa Moise Katumbi mu bijyanye n’ibiganiro bihuza abaturage, gucyemura amakimbirane n’ibijyanye n’ubwiyunge

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Moise Katumbi akaba yaravuze ko leta itigeze iburira abaturage akaba ari ngombwa ko batabarwa byihuse bakavura inkomere, bakongera kububakira mu buryo bubaha umutekano kandi bujyanye n’umujyi bakimurwa.

Kuwa 20 Kanama nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Bukavu bwashyize ahagaragara imibare y’ibyangijwe busaba n’ubufasha ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Bwagaragaje ko ingo 289 zirimo 197 zaba nyirazo n’izindi 92 zakodeshwaga zahuye n’iyi nkongi, mu gihe abantu 2590 barimo abana 2012 n’ababyeyi 578 bagizweho ingaruka n’iyi nkongi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *