Bukuru Christophe yirukanwe burundu na APR FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yatangaje ko Bukuru Christophe atakiri umukinnyi wayo, nyuma yo gusoza amasezerano ye bikarangira iriya kipe imusezereye burundu.

Ni nyuma y’imyitwarire mibi yakunze kuranga uyu musore usanzwe ukina hagati mu kibuga.

Ku wa 16 Gicurasi 2021 APR FC yari yirukanye Bukuru mu mwiherero kubera imyifatire mibi itarahise itangazwa icyo gihe.

APR FC mu butumwa yageneye abafana bayo yasobanuye ko Bukuru Christophe aterekanwe mu bakinnyi iheruka kwerekana ari uko yamaze gutandukana na we.

Iti: “Impamvu Bukuru Christopher atatangajwe mu bakinnyi duherutse kwerekana ko twahaye amahirwe yo kujya gashakira ahandi, n’uko yari yaramaze gutandukana na APR FC.”

APR FC yashimangiye ko ijambo ry’ubuyobozi bwayo ryagiye ryibutsa ko iyi kipe y’ Ingabo z’Igihugu imyifatire isabwa umukinnyi wayo igomba kuba ari ntangarugero, n’iyo yaba afite impano yihariye ariko akagira imyifatire ikemangwa APR FC itandukana nawe byihuse.

Iyi kipe yunzemo ko usibye kuba imico myiza iri mu ndangagaciro Nyarwanda, inarajwe ishinga no kurerera Amavubi n’igihugu bityo ikaba itakwemera gukorana n’abatabyumva uko.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *