Bull Dog yiyemereye ko yigeze gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘Mugo’

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Ndayishimiye Malick Bertrand wubatse izina muri muziki nyarwanda ku mazina ya Bull Dog ubwe yiyemerera ko yigeze gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘Mugo’ mu ndimi z’amahanga kizwi nka ‘Heroine’, gusa bitewe n’ibyo cyamukoresheje ngo yahise akireka burundu.

Mu kiganiro Don Podcast gica kuri YouTube, Bull Dog yabajijwe niba yarigeze gukoresha ibiyobyabwenge, nuko aza kwemera ko yabikoresheje gusa aza kubireka.

Bull Dogg yagize ati “Icya mbere nakubwira buriya haba harimo Imana, ni yo iba yarakurinze izo nzira, ariko nanone buriya inshuti ni ikintu cy’ingenzi. Nari mfite inshuti zizi ingaruka zabyo bambwira ko biriya bintu atari byiza.”

Bull Dog wari ikiri umusore ufite amaraso ashyushye, yanze kumvira inama yagiriwe n’inshuti ze maze ajya kunywa ikiyobyabwenge cya ‘Mugo’ ashaka kugerageza ngo yumve uko kimera. Ubwo hari mu mwaka wa 2010.

Yagize ati “Ntabeshye nigeze kugerageza rimwe, ariko ibyo byankoresheje ntashobora kuvuga byatumye mvuga ko byazanteranya n’abantu bikanyicira inzira ya muzika, mpita mbyanga burundu.”

Uyu muraperi agira inama buri muntu wese wibwira ko agiye kugerageza kumva gusa uko ‘Mugo’ imera ko nta cyiza cyabyo kuko iyo ugerageje rimwe gusa uhita utangira kuba imbata y’icyo kiyobyabwenge.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *