Bunyoni yarezwe icyaha gishya cyo kugerageza kwivugana Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Général de Police Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yarezwe icyaha gishya cyo kugerageza kwica Perezida wa kiriya gihugu, Gen Evariste Ndayishimiye.

Bunyoni yarezwe iki cyaha gishya kuri uyu wa Mbere, ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rw’ikirenga rw’u Burundi akomeje gusaba ko rwaba rumufunguye by’agateganyo.

Uyu mugabo wanabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi, we n’umunyamategeko we bagaragaza ko afunzwe kinyamaswa; ikindi akaba arwaye indwara karande [diabetes] ishobora kumuhitana mu gihe yaba atitaweho n’abaganga uko bikwiye.

Ubushinjacyaha bwamureze kiriya cyaha gishya mu rwego rwo gushimangira impamvu adakwiye kurekurwa ngo abe ari hanze by’agateganyo.

Bunyoni yatawe muri yombi muri Mata uyu mwaka, nyuma y’igihe gito Perezida Evariste Ndayishimiye amwirukanye mu nshingano ze nka Minisitiri w’Intebe.

Ni Ndayishimiye wamwirukanye nyuma y’iminsi mike atangaje ko hari abantu biyita ibihangange mu Burundi bari bafite umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Icyaha gishya cyo gushaka kwivugana Perezida w’u Burundi Bunyoni yarezwe cyiyongera ku bindi bitatu amaze igihe akurikiranweho, birimo icyo guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutungo w’igihugu ndetse n’inyungu z’akazi zatadakurikije amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *