Burera: Abaturage bagenda ibilometero magana bashaka umupaka ubahuza na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera bavuga ko bafite ikibazo cy’umupaka ubahuza na Uganda utemewe n’amategeko bigatuma batinya ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga mu gihe binjiye mu kindi gihugu.
Aba baturage bavuga ko umupaka usanzwe uzwi uhuza ibihugu byombi ari wo wa Cyanika uri kure cyane ko bawugeraho bagenze ibilometero bitabarika, bigatuma hari abagerageza kwinjira baseseye bityo bagasaba inzego zibishinzwe kubafasha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaturage biganjemo abo mu kagali ka Rutovu , umurenge wa Kinyababa mu karere ka Burera basaba ko bakoroherezwa urugendo bakora bajya ku mupaka usanzwe uzwi kuko kuba bari kure yawo bituma ubuhahirane butagenda neza ndetse bamwe babashije guca mu nzira zitemewe n’amategeko izo bo bita njia panya bishyira ubuzima bwabo mu kaga karimo no kuburirwa irengero mu ihe bafatiwe mu gihugu cy’abaturanyi.
Umuyobozi w’akarere ka Burera Madame Uwambajemariya Frolence avuga ko mbere na mbere umuturage ushaka kujya mu gihugu cya ugannda agomba guca ahabugenewe agatanga imyirondoro ye kuko niyo agize ikibazo abasha gukurikiranwa ku buryo bworoshye.
Agira ati”twatangiye kubitekerezaho mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo hashyirwaho imipaka mito abaturage bajya batangiraho ibyangombwa byabo baba binjira cyangwa basoboka mu gihugu cy’abaturanyi kuko umwirondoro we usigara yagira ikibazo akabasha gukurikiranwa.
Akomeza avuga ko mu gihe ibi bitarabasha gushyirwa mu bikorwa, abaturage bagomba gukoresha imipaka izwi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mirenge 17 yose igize akarere ka Burera, imirenge 8 yose ihana imbibi n’uturere tubiri two mu gihugu cya Uganda aritwo Kabare na Kisoro. Muri iyo mirenge yose, imirenge 2 gusa niiyo irimo imipaka yemewe kwambukiraho muburyo bwemewe n’ amategeko harimo umupaka mpuzamahanga wa Cyanika uri mumurenge wa Cyanika ndetse n’umupaka wa Buhita uri mu murenge wa Kivuye.
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *