Burera: Guverineri Gatabazi yijeje abajyaga kuvoma muri Uganda ko ku wa Kabiri bazaba babonye amazi

Sangiza iyi nkuru

Mu ruzinduko yakoze rw’igitaraganya, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yijeje abaturage bajyaga kuvoma amazi muri Uganda ko bitarenze ku wa kabiri w’icyumweru gitaha bazaba bavoma amazi meza.

Abaturage batunzwe n’amazi bavoma Uganda, ni ab’utugari twa Bukwashuri na Nyirataba mu murenge wa Kivuye, ndetse n’aka Rwasa mu murenge wa Gatebe. Ngo ku bw’amaburakindi hari n’abitabaza amazi y’igishanga cy’Urugezi, afite ibara ry’umukara abandi bakajya kuyavoma hakurya y’imbibi z’u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Murwa, Ahishakiye Emmanuel avuga ko mu midugudu umunani igize akagari ke, ine muri yo itagira amazi. Naho uwa Gashanje, Habimana Jean Pierre, avuga ko abaturage 50% aribo babona amazi meza, ariko bayakura kure. Ati, “kubera imiterere y’aka kagari, kano (amasooko) ziri hasi, abaturage batuye hejuru, ku buryo hari n’ababona amazi mu ntera irengeje ikilometero”.

Ndereyishuri Alfred w’imyaka 67, na we akora urugendo rw’iminota 40 ajya kuvoma ibugande. avuga ko abaturanyi b’i Bugande babacunaguza. Ati, “Iyo tugezeho tugasanga ab’iwabo bari kuvoma, baratubwira ngo nimujye kuvoma iwanyu, twebwe mwari mwabona tuza kuvoma mu Rwanda?” Yongeraho ko hari n’igihe bababuza kuvoma bagatahira aho.

Mu kiganiro yagiranye na bwiza.com, Guverineri Gatabazi yavuze ko akimara kumva uburyo abaturage bambuka bakajya muri Uganda kuvomayo ndetse bamwe bakaba bahahurira n’ingorane, ngo yahise yiyemeza kubasura kugira ngo babashe kureba icyakorwa.

Agira ati “Twumvikanye n’ubuyobozi bw’akarere, umurenge n’abandi bireba bose, nabasabye ko uyu munsi ku wa Gatandatu, no ku Cyumweru bashyiraho ibigega bibiri, kuko ibigega birahari ku Karere, twasabye ko bafata ibigega bibiri bakabikoresha kugirango amazi aboneke, kandi uyu munsi ku wa Gatandatu imirimo irimo irakorwa no kucyumweru bazakomeza ku buryo ku wa Kabiri abaturage bazaba bavoma amazi meza batarinze kwambuka.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Gitifu w’umurenge wa Kivuye, Mugiraneza Ignace, ngo n’ubwo ikibazo cy’amazi gihari, abagera kuri 80% barayafite, n’abandi ngo kirakemuka vuba. Ku bijyanye no kuba abaturage bavoma muri Uganda, Mugiraneza avuga ko muri iyi minsi Abanyarwanda bazaba barusha amazi meza abanya-Uganda.

Gatabaz
Guverineri Gatabazi ubwo yageraga mu murenge wa Kivuye

Guverineri Gatabazi kandi yavuze ko atari uko amazi adarahari, ahubwo ikibazo cyatewe n’abakoze imiyoboro y’amazi, iyo bafunze ibigega bya ruguru n’ibyo hepfo, abo baturage bo nta mazi babona. Iki akakibona nk’ikibazo inzego zo hasi zakagombye kuba zarakemuye kare.

Ati: “Ubundi rimwe na rimwe usanga hari ibikwiye gushakirwa ibisubizo bitagombye ko inzego zo hejuru zibizamo, ntekereza ko rimwe na rimwe umuntu aba ari mu bintu ariko ntahite abona igisubuzo, … mu gihe babona ari ibidashoboka babwira inzego zo hejuru zikabafasha. biramutse byongeye kuba tuzabahana twihanikiriye ”.

Kugirango gikemuke burundu, hari ikigega cy’amazi kimwe cyari ku ishuri riri mu murenge Kivuyeraho, akagari ka Nyirataba, abaturage bajyaga kuvoma bakabwirwa ko barangaza abanyeshuri bakabura uko bavoma none hasabwe ko hashyirwaho icy’abaturage.

Gatabazi ati “Niba ari ikigega cy’abanyeshuri, nibashyireho n’ikigega cy’abaturage, iyo abanyeshuri biga ntabwo bemererwa kuvoma”.

Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Burera, Habumuremyi Evariste, avuga ko ukwezi ku Ukuboza 2017 kuzasiga abaturage bose ba Kivuye na Gatebe baragezweho n’amazi meza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Mecky Kayiranga/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *