Inteko rusange y’Akarere ka Burera yarateranye mu ntangiriro z’iki cyumweru isuzuma ingingo imwe irebana n’umutekano ushobora guhungabanywa n’intagondwa zikingiriza idini ya islam.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence atangiza inama yibukije akamaro k’umutekano n’uruhare buri wese agomba kugira mu kuwubungabunga. Yavuze ko umutekano uhari mu gihugu hose ko ntabyacitse ariko ko atari ngombwa gutegereza ko ubanza guhungabana kugira ngo hafatwe ingamba zo kuwubungabunga . akaba yarashakaga kwibutsa abitabiriye inama ko bagomba kuzitira bataronerwa .
Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Burera nawe mu kunganira Umuyobozi w’Akarere yibukije abitabiriye inama umutekeno muke babayemo mu bihe byashize. Yavuze ko batakwemera gusubira muri ibyo bihe . Kwirinda kubisubiramo nta kindi ni uguhora barikanuye bagenzura ikintu cyose cyabahungabanyiriza umutekano cyaba giturutse hanze y‘igihugu cyangwa kiri imbere mu gihugu bagatanga amakuru yose kandi bakayatangira igihe .
Umuntu wese badashyira amakenga abaturage basabwa kudatinya kumubaza ikimugenza, amarondo agakora akazi kayo uko bikwiye, ibitabo by’abinjira n’abasohoka biba mu midugudu bikuzuzwa buri gihe kandi neza.
Abitabiriye inama nabo basabwe gutanga ibitekerezo. Ku ikubitiro uhagarariye idini rya Islam mu karere yatangiye amara impungenge abitabiriye inteko rusange y’Akarere abizeza ko nta ntagondwa izitwaza idini ryabo ngo ihungabanye umutekano. Yagize ati: “Nta muntu uzemererwa kwigisha mu musigiti wacu tutamuzi neza kandi agomba kuba afite uburenganzira bw’abayobozi ba Islam ku rwego rw’igihugu”. Avuga ko ibyo byihebe byitwaza Idini ryabo nta bwenge bigira kuko nta Musilamu ushira mu gaciro wakwiyambura ubuzima yiturikirizaho igisasu ngo arakorera Imana kandi Imana ikunda abantu.
Abandi batanze ibitekerezo harimo abahagarariye Abagore, urubyiruko, Abakuru b’imidugudu bose bahurizaga ko bagomba guhaguruka bagahagarara nk’amahwa bakarinda umutekano w’igihugu cyabo ku buryo ntawe bazemera kugitoba. Ababyeyi nabo basabwa kurushaho kwegera abana babo kugira ngo bagenzure ibikorwa byabo bya buri munsi. Inzu zerekana amafilimi nazo zikagenzurwa kugira ngo bamenye niba amafilimi yerekanirwamo atigisha ingeso zahungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
Mbere yo gutandukana Abitabiriye Inama rusange bafashe imyanzuro inyuranye bagiye gushyira mu bikorwa kugira ngo barwanye bashishikaye izo ntagondwa zitwaza idini ya Islam kugira ngo zibure aho zimenera .
Muri yo harimo:
-Gutanga amakuru yihuse ahagaragaye uwariwe wese witwaza idini ya Islam agamije guhungabanya umutekano.
-Kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda barmenya abazitunda n’Abazinywa.
-Kurushaho kwegera imisigiti no kuganira n’Abayisengeramo kugirango bakangurirwe gukomeza kurwanya ubutagondwa.
-Gukomeza kubaka Indangagaciro zo gukunda igihugu mu byiciro byose by’Abanyarwanda.
-Gushyiraho ibyiciro by’Abaturage binyuranye; uhereye ku rubyiruko ,abagore ,bigasobanurirwa imiterere y’ikibazo cy’ubutagondwa ,ububi bwabwo n’uburyo bwo kuburwanya kugira ngo nabo babisobanurire abo bahagarariye.
-Kutihanganira buri wese washaka kuzana amacakubiri n’ubutagondwa mu gihugu(Zero tolerance)
-Mu mashuli hagakorwa ubukangurambaga ku gukunda igihugu no kurwanya ikintu cyose cyatanya abanyarwanda .
-Kurushaho kunoza amarondo kugira ngo hatagira uwitwikira ijoro agaca abaturage mu rihumye .
-Abayobozi b’inzego z’ibanze bakumva ko bazajya babazwa umutekano igihe wahungabanye.
-Urubyiruko rurangije amashuri rugakangurirwa kwibumbira mu mashyirahamwe arufasha kwiteza imbere.
Abitabiriye inama rusange kandi bijeje ubuyobozi bw’Akarere ko ibyo bemeje muri iyo nama bagiye kubishishikariza abo bahagarariye kandi ko bafite icyizere ko ibyo bumvikanyeho bizashyirwa mu bikorwa kandi bigatanga umusaruro ushimishije nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



