Burera: Umubyeyi ntarabona abana be bigaga muri Uganda kuva imipaka yafungwa

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa utuye mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera avuga ko amaze hafi umwaka wose adaca iryera abana be babiri b’abakobwa biga muri Uganda kuva imipaka yafungwa kuwa 27 Gashyantare 2019.

Uyu mugabo yavuze ko abana be kugeza na n’ubu bacyiga muri Uganda aho umwe yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza n’undi wiga mashuri yisumbuye mu mwaka wa Gatatu.

Yabwiye BBC ko atarabona abana be kuva urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda rwakendera.

Ati “Reba nk’ubu ntibari baza [abana be babiri] kuva imipaka yahagarikwa. Natwe turacyafite ikibazo kuba batari bagaruka. Birangoye kubera ko Leta y’u Rwanda ntirikubyemera, ahubwo ikintu iri kudushishikariza ni ukujya kuvanayo abantu bacu bariyo.”

Uyu avuga ko yamaze gufata umwanzuro kuri iki kibazo.

Ati ” Ibyo namaze kubyiyemeza kubazana bakigira mu Rwanda. [Muri Uganda] biga neza ariko ni mu mahanga, ntabwo ari iwacu, ntabwo ari ho gakondo yacu iri.”

Hari abandi nk’uyu bagifite abana biga muri Uganda bigoranye kugira ngo babashe kongera kubonana n’imiryango yabo kubera ibibazo byo kwambuka imipaka.

Abaturage muri ako gace bashimye Leta y’u Rwanda yabazaniye amashuri mu gace kegereye umupaka na Uganda, ikintu bavuga ko cyabafashije mu bijyanye n’uburezi bw’abana babo.

Umukecuru umwe ufite abana babiri bigaga muri Uganda ariko bataha mu Rwanda, avuga ko “ino [mu Rwanda] ni ho bigisha neza”, ko abana be bajyaga muri Uganda kuko aho batuye nta mashuri yari ahari.

Abajijwe ku itandukaniro ry’ubrezi bwo mu Rwanda n’ubwa Uganda,
umwe mu baturage ati ” Iriya [muri Uganda] ntabwo bakunze kwigisha imibare, bigisha Icyongereza gusa ariko ntibigisha imibare. Rero umwana agakura azi indimi ariko atazi gukora umubare, kandi murabona muri iyi si turimo kubaho ni umubare.”

Leta y’u Rwanda imaze amashuri menshi mu bice byinshi byegereye umupaka wa Uganda ndetse hasabwe ko n’iznidi servisi nyinshi abaturage bajyaga gushaka mu gihugu cya Uganda zahagezwa.

Ibibazo by’ihagaragara ry’urujya n’uruza hagati ya Uganda n’u Rwanda byagize ingaruka zitari nke mu mfuruka nyinshi z’ubuzima.

Iki kibazo cyagize ingaruka ku bukungu bw’abaturage bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’ubuhahirane. Cyagize ingaruka kandi ku mibanire n’ubsabane by’abaturage b’impande zombi ndetse byanazambije diplomasi.

Uyu mwanzuro wo guhagarika urujya n’uruza wafashwe n’u Rwanda nyuma y’aho Abanyarwanda benshi bagiye bafatirwa muri Uganda, bagakorerwa iyicarubozo. Ni ibirego Uganda yahakanye.

Abanyarwanda bagiriwe inama yo kuba baretse kujya muri Uganda mu gihe ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bimaze imyaka isaga ibiri byakemuka.

Kugeza ubu, ibiganiro byagiye biba hagati ya Uganda n’u Rwanda biratanga icyizere ko imipaka izongera kuba nyabagendwa. Inama izahuza Pereziga Kagame na mugenzi we Museveni i Gatuna/ Katuna yitezweho ko ishobora kuzatanga imyanzuro myiza kuri iki kibazo cy’urujya n’uruza aho abaturage bifuza ko imipaka yafungurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *