Abasirikare ba Mali n’abacanshuro b’Abarusiya ba Wagner bageze i Ouagadougou, ahakomeje kugaragara urujijo nyuma y’igitero cyagabwe kuri Mansila ku wa kabiri ushize, itariki ya 11 Kamena, aho abasirikare barenga ijana ba Burkina Faso bishwe ndetse bamwe bajyanwa bugwate n’abajihadiste ba Jnim (Groupe de support à l’Insurance) , ifitanye isano na al-Qaeda) .
Nyuma y’ubwo bwicanyi, abategetsi b’inzibacyuho ya Burkina faso kugeza ubu ntacyo baratangaza, aho bivugwa ko hari igice kimwe cy’abasirikare bitashimishije.
Ku wa Gatatu ushize, igisasu cyarashwe ku cyicaro gikuru cya televiziyo y’igihugu. Inkomoko y’icyo gisasu ikomeje kuba amayobera kugeza na n’ubu.
Naho Perezida w’inzibacyuho, Capt. Ibrahim Traoré, yigaragaje akanya gato ku Cyumweru ku munsi wa Tabaski cyangwa Eid al-Adha. Nta kwisobanura, yashyize kandi ubutumwa bubiri ku mbuga nkoranyambaga avuga ku bijyanye no gutanga amaraso n’ibizamini bya baccalauréat byegereje.
Nk’uko amakuru yagenzuwe na RFI aturuka ahantu henshi mu nzego z’umutekano muri iki gihugu kibarizwa mu ihuriro ry’ibihugu bya Sahel (rigizwe na Mali, Burkina Faso na Niger) avuga, ngo abasirikare hagati ya 80 kugeza 120 ba Mali n’abacanshuro b’Abarusiya ba Wagner ubu yahinduye izina ikitwa “African Corps” bagenzurwa n’ubutasi bw’u Burusiya bwo hanze y’igihugu, nabo bageze muri iki gihugu kandi baracyahari.
Inshingano zabo: gufasha perezida w’inzibacyuho, Captain Ibrahim Traoré, ubutegetsi bwe busa nk’ubufite ibibazo muri iki gihe.
« Ese baba baje kumurinda kwigomeka, cyangwa kugerageza kumuhirika, kugirango bamugumishe ku butegetsi? Cyangwa ni ukwirinda ko ibintu byafata indi ntera kugeza habonetse igisubizo cy’uburyo bwo “gukosora inzibacyuho” muri Burkinafaso? », icyo ni ikibazo kibazwa na RFI.
Kuri iki cyiciro, ibibazo byinshi bikomeje kwibazwa, ariko ntihazwi neza ibizakurikiraho haba ku rwego rw’igihugu, ariko no ku rwego rw’akarere k’Ihuriro ry’Ibihugu bya Sahel (AES), n’uruhare rw’abacanshuro b’Abarusiya.



One Response
Burkina Faso: Abasirikare ba Mali n’abacanshuro b’Abarusiya bageze i Ouagadougou
Ibi binyamakuru by’abakoloni bitangaza izi nkuru ba nyirabyo Nibo baba bari muri uyu mugambi mubi wo gukomeza gukoloniza no gusenyagura Afrika ariko bizabagora kuko ibuye ryagaragaye biba Ari sawa